Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana:Jenerali Sultan Makenga wa M23 yatangaje ko leta nitemera inzira y’ibiganiro aributangaze amategeko mashya y’abatuye bunagana. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Abatuye mugace ka bunagana bahuye n’akaga nkakamwe kavugwa mumugani w’ikinyarwanda ugira uti” aho inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bihahurira n’akaga” impamvu y’uyumugani, nuko kugeza ubu abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FRDC bari mumirwano, ariko M23 yamaze kwigarurira agace ka bunagana ndetse muminsi ishize ubuyobozi bw’uyumutwe wa M23 burangajwe imbere na Jenerali Sultani Makenga bwazamuye imisoro kubacururiza muri ako gace. kurubu rero uyumugabo yatangaje ibikomeye ndetse anatangaza ko atazigera yorohera leta ya Congo.

Aganira na radio ijwi rya Amerika dukesha ayamakuru,Major Willy Ngoma usanzwe avugira M23 yatangaje ko umuyobozi we Jenerali Sultan Makenga yatangaje ko mugihe leta ikomeje kugenda biguru ntege mugushyira mubikorwa amasezerano, aba barwanyi ba M23 biteguye gushyiraho amategeko mashya azajya agenga abatuye muduce aba barwanyi bamaze kwigarurira, ndetse ayo mategeko akazakomeza kugenga n’utundi duce bazakomeza gufata kuko batiteguye gushyira intwaro hasi batarahabwa ibikubiye mumasezerano basezeranye na leta.

Abaturage batuye muduce twa Rutshuru na Bunagana bo kubwabo babona imperuka yarabagwiriye kuberako uko bukeye nuko bwije aba barwanyi bagenda bahinduka. aba baturage ntibahwemye gusaba leta kuba yabafasha ikayoboka inzira y’ibiganiro kugirango barebe ko bashyira intwaro hasi maze amahoro akagaruka muri Bunagana, ariko leta ya Felix Antoine Kisekedi yateye utwatsi icyo kifuzo ahubwo iyoboka inzira y’imirwano.

Nkwibutseko kugeza ubu uduce turimo Bunagana na teritoire ya Rutshuru twose duherereye muri kivu y’amajyaruguru, turi mumaboko ya M23 ihagarariwe na Jenerali Sultan Makenga. uyu Makenga kandi uzwiho ubuhanga bwinshi muri Politike ndetse no kurugamba, birakekwako rimwe mu itegeko rikomeye ashobora guha aba abaturage harimo no kubashyiriraho amasaha yo gutaha murwego rwo gucungira umutekano abatuye mugaca ingabo ze zamaze kwigarurira.

Related posts