Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Perezida Felix Antoine Kisekedi ateye utwatsi icyemezo cya UN yamusabaga kuyoboka inzira y’ibiganiro na M23. dore icyo abivugaho!

Nikenshi humvikanye abaturage batuye mugace ka Bunagana basaba leta ya DR Congo iyobowe na Perezida Felix Antoine Kisekedi kuba yayoboka inzira y’ibiganiro n’abarwanyi ba M23 kugirango amahoro aboneke, ariko nyamara uyumuybozi yagiye agaragaza ko adaha agaciro aba barwanyi we yise ibyihebe kugeza ubwo aba barwanyi baje kwigarurira agace bagifite na bugingo nubu ka Bunagana.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mukarere k’uburasirazuba bw’ikigihugu,ziherutse gusohora ikimeze n’inyandiko nkomyi (statement) aho bavuze ko bashingiye kubushakashatsi bakoze kuri M23, basanga atari abarwanyi basanzwe nkuko izindi nyeshyamba zisanzwe zirwanira muri kano gace zimeze, ahubwo ko aba barwanyi ari abarwanyi babigize umwuga ndetse banazi ibyo bakora kuburyo hari amakosa menshi aba barwanyi badakora kandi ingabo za Congo zikayakora.

Muri iyinyandiko kandi, humvikanye mo gusaba perezida wa Congo ko yayoboka inzira y’ibiganiro, ariko iyi nyandiko ikaba yakozwe muburyo butaziguye bwo gusaba president ikikintu. uyumuyobozi akimara kubona ibi, yamaganiye kure ibyiyinyandiko ndetse ahita avuga ko hagiye gutegurwa uburyo bushya bwo guhangana n’aba barwanyi we yise ibyihebe ndetse anatangaza ko hari igihe ntarengwa yamaze gushyiraho cyo kuba yamaze gutsinda aba barwanyi ba M23.

Mumvugo ye bwite, President wa DR Congo yatangaje ko atazigera yemerera kwicarana n’ababarwanyi ba M23 we afata nk’ibyihebe ndetse ndetse anavuga ko anavugako operation iri gutegurwa izarangira aba barwanyi bose bashize. nubwo kandi uyumuyobozi ari gutangaza ibi byose, abarwanyi ba M23 bayobowe na M23 baratangaza ko batazigera bashyira intwaro hasi kugeza igihe cyose leta izemera inzira y’ibiganiro ndetse hakaba hashyirwa mubikorwa ibyo bemeranyijwe mumasezerano yo kuwa 23 Werurwe 2012.

Related posts