Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Nyuma yuko M23 ihanuye indi ndege ya FARDC,Jenerali Sultan Makenga yongeye gutangaza ko gahunda ari uguhindura Congo umuyonga. Dore icyo yishingikirije!

Intambara ya M23 n’ingabo za leta ya DR Congo FARDC, uko bukeye nuko bwije igenda ihindura isura. kandi buri saha hagenda hasohoka amakuru mashya kumpande zose. kurubu hari kuvugwa amakuru Jenerali Sultani Makenga uhagarariye M23 amaze gutangariza Radio Ijwi rya America dukesha ayamakuru, aho atangaje amagambo akomeye cyane kubyerekeye iyintambara.

Ubwo yahamagarwaga n’umunyamakuru wa Radio Ijwi rya America, Jenerali Sultan Makenga yatangaje ko ingabo ze ziteguye urugamba ziriho ndetse anatangaza ko batazigera bakora ikosa na rimwe ryatuma batsindwa n’izingabo za leta ya Congo FARDC,aho atatinye kubita abana kurugamba. uyumugabo uzwiho kuba ari umuhnaga ukomeye cyane kurugamba,yatangaje ko batiteguye guha agahenge ingabo za Leta ya Congo FARDC kugeza igihe leta izemera gushyira mubikorwa ibikubiye mumasezerano ya 23 Werurwe bagiranye na Leta.

Nkwibutseko muntambara yabahuje n’ingabo za leta, abarwanyi ba M23 bongeye kubabaza bikomeye abasirikare ba leta FARDC babatsinda ndetse bongera gushimangira ko badasanzwe kurugamba maze bahanura indege y’intambara y’igisirikare cya Congo yaguyemo abagera kuri 4. ibi byose ni bimwe mubikomeje gutera ubwoba abasirikare ba UN ndetse bakaba banatangaje ko bizagorana kuba abasirikare ba leta ya Congo banesha uyumutwe wa M23 cyane ko UN yatangaje ko aba barwanyi bafite ibikoresho bihagije byose byabahesha kwitwara neza kurugamba.

Kugeza ubu haracyari kwibazwa impamvu Nyiricyubahiro Felix Antoine Kisekedi atemera ibiganiro n’aba barwanyi mugihe badahwema gutangaza ko batazareka intambara kugeza igihe bazaba bahawe ibyo bagomba guhabwa kandi bakabihabwa mumaguru mashya. Jenerali Sultani Makenga kandi akaba yongeye kuvuga ko bidatinze hagiye gutangira indi operation ikomeye cyane izatangaza isi yose kandi ahishura ko atazigera atsindwa na rimwe n’izingabo za leta ya DR Congo.

Related posts