Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: M23 yakamejeje. Umusirikare ukomeye wa FRDC wari kuri Radar ararashwe . Jenerali Sultan Makenga ati” Ubu nibwo twaza.” ngaya amakuru agezweho!

Muri ikigitondo, hongeye kumvikana urusaku rwinshi rw’amasasu mugace ka Rutshuru, ubwo ingabo za leta FRDC zari zirikugerageza gusubiza inyuma ingabo za M23. nkibisanzwe, M23 n’abarwanyi bazi icyo barwanira. bazi amategeko agenga urugamba, bazi aho bahera barwana ndetse naho barasa iyo byakomeye. kurubu ni amarira n’agahinda gakomeye kuruhande rwa FRDC.

Ubwo urugamba rwari rushyiditse, umwe mubasirikare bari bazengereje abarwanyi ba M23 waruri kuri Radar Majoro Seka Mwarara ari nawe warangiraga ingabo za FRDC aho abarwanyi ba M23 bari, yaje kuraswa. aya makuru kandi yemejwe na Majoro Willy Ngoma ubwo yaganiraga na BBC muri ikigitondo ahamya ko FRDC ntabushobozi ifite bwahagarika M23, ndetse ninabwo yahise asobanura operation yo kurasa uyu mudahushwa wa FRDC.

Nubwo umunsi kumunsi ingabo za DR Congo zigenda zineshwa n’aba barwanyi ba M23, leta ya Congo yakomeje gutera utwatsi inzira yo kumvikana n’abarwanyi ba M23 cyane ko perezida Felix Antoine Kisekedi yemeza ko aba barwanyi ba M23 ari ibyihebe kandi akaba adateze na rimwe kuzicara ngo aganire n’ibyihebe cyane ko we abashinja byinshi birimo guhohotera abaturage ndetse no kubafata kungufu.

Ubwo iyinkuru yamaraga kumenyekana, Jenerali Sultan Makenga yatangaje ko igihe cyo kuba bagiye gutangira urugamba rwanyacyo gisohoye. yagize ati “Ubu nibwo twaza”. uyumugabo uvugwaho ubuhanga budasanzwe kurugamba, Jenerali Sultan Makenga yavuze ko adatewe ubwoba nuko abasirikare be bagenda bagabanuka bagwa kurugamba, atangaza ko niyo hasigara umusirikare umwe wenyine wa M23, azahangayikisha leta ya DR Congo kugeza igihe hazashyirirwa mubikorwa amasezerano leta yagiranye n’aba barwanyi ba M23.

Related posts