Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Jenerali Sultan Makenga yatangaje ko agiye gutegura igitero gishya kizamuhesha gufata umujyi wa Goma. Ngaya amagambo akakaye yatangaje!

Intambara hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC ikomeje kuba igikatu,ariko nanone abarwanyi ba M23 bakomeje kugenda batsinda ingabo za leta,ndetse banashimangira ko kuba barafashe umujyi wa Bunagana atari ikintu cyabagwiririye ahubwo ari ibintu byateguwe ndetse bigikomeza nkuko Jenerali Sultan Makenga yabitangaje.

Aganira n’umunyamakuru wa Radio Okapi dukesha ayamakuru ubwo bari kumurongo wa telefone, umuyobozi wa M23 yatangaje ko kurubu abarwanyi bameze neza ndetse biteguye guhangana n’ingabo za leta ya DR Congo kugeza babohoje umujyi wa Goma nkuko babohoje umujyi wa Bunagana.

Abasirikare ba DR Congo bakomeje kugenda bagayika, aho benshi muri bo baciye intege kurugamba, bikaza gutuma banarutsindwa,ariko ibyaje gukurikira nuko aba basirikare ba FARDC baje kwirara mubaturage maze batangira gufata kungufu abagore n’abakobwa abandi batangira gusahura imwe mumyaka y’abaturage bari barihingiye.

Usibye kuba Jenerali Sultan Makenga yahamije ko hagiye gutangira ibitero byo kuba hafatwa n’umujyi wa Goma,yanatangaje ko nubwo ingabo za Congo zifite ibikoresho ariko benshi mubasirikare b’ikigihugu bashobora kuba batazi kubikoresha kuko igihe cyose aba barwanyi bagerageje gukora operation yagezweho nkuko babaga babipanze , kandi ikagerwaho ntankomere bigeze bagira mugihe benshi mubasirikare bakomeye ba Congo bagiye bahahurira n’akaga gakomeye cyane.

Related posts