Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Bunagana: Ijoro ribi cyane kubatuye umujyi wa Bunagana.M23 yongeye kunesha abasirikare ba leta ndetse Col Willy yatangaje agace gashya bagiye gufata bidatinze. Ngaya amakuru azindutse avugwa!

Hashize igihe gito hatangiye intambara hagati y’abarwanyi ba M23 ndetse n’ingabo za leta FARDC, aho abarwanyi ba M23 batangaza ko bari kurwanira uburenganzira bwabo leta ya DR Congo yanze gushyira mubikorwa. hashize iminsi 3 gusa aba barwanyi batangije urugamba, nibwo humvikanye ko bamaze gufata umujyi wa Bunagana ndetse bakirukana mo ingabo za leta bakazimenesha kugeza nanubu akaba aribo bari kugenzura uyumujyi.

Ijoro ryakeye rero ryabaye ribi cyane kubatuye muri Bunagana kuberako ingabo za Leta zifatikanyije n’ingabo za UN, barwanye urugamba rukomeye cyane aho ingabo za leta zashakaga kongera kwigarurira umujyi wa Bunagana, ariko umuvugizi w’ingabo za UN yatangarije BBC dukesha ayamakuru ko aba barwanyi bafite ibikoresho bikomeye ndetse bameze nkabasanzwe bamenyereye intambara ndetse bikaba bitashoboka ko ingabo za leta zanesha aba barwanyi ba M23.

Iyinktambara ya nimugoroba rero biravugwa ko yaba yaguyemo abasivire bagera kuri 43 ariko bikaba byavuzweko abasirikare ba leta babonye baneshejwe mugusubira inyuma, bagasubira inyuma bica uwo bahuye wese kubera ibimwaro byinshi ndetse no gukorwa n’isoni. ibi rero byashyize mukaga gakomeye abatuye muri akagace ndetse bituma benshi mubaturage bakomeza guhunga.

Kimwe mubindi bintu byatumye ijoro riba rirerire kubatuye mugace ka bunagana nuko umuvugizi w’ingabo za M23 Col Will yatangaje ko bagiye gufata agace ka Rutshuru, ijoro rikubiyemo urusaku rwinshi rw’amasasu ryabaye rirerire kubatuye mugace ka Bunagana ndetse bose bakaba bafite impungenge zikomeye nyuma yo kumva ibyo col will yatangarije BBC dukesha ayamakuru ko baba bagiye gutangira indi ntambara ikomeye yo kwigarurira akandi gace.

Related posts