Ni intambara ikomeye, iri guhuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta ya DR Congo FRDC. M23 ivugako iri kurwanirira uburenganzira bw’abaturage baciriweho imipaka bakisanga muri Congo. Congo nayo ikaba yarabemereye ko bakwiriye guhabwa uburenganzira bwabo, nyamara M23 ntibuhabwe. ibi nibyo bikomeza kurakaza aba barwanyi, nibyo bituma batera ubudatitsa ingabo za leta.
Kumunsi wejo hashize, urugamba rwari rugeze mumahina. abarwanyi ba M23 bishe benshi batabarika mungabo za DR Congo ndetse abandi bafata umwanzuro wo kuba bakwihisha mubaturage kugirango M23 igabanye kubarasa. M23 yaraye ihiga abasirikare ba FRDC ijoro ryose, intambara yabaye ndende. abatuye mugace ka Bunagana basa nabamaze kumenyera urusaku rw’amasasu ariko ijoro ryabaye rirerire kubatuye mugace ka Rutshuru kamaze kugera mumaboko ya M23 .
Ikibuza abatuye muri utuduce gusinzira n’urusaku rw’amasasu, birumvikana amahoro nayo aba ari make ndetse bikagora abafite imitima idakomeye kuba hafi aho. ibi byatumye umubare wabakomeje kuva mubyabo urushaho kwiyongera, abenshi bari guhungira mutundi duce tw’ikigihugu tutarimo intambara, abandi bakambuka ikigihugu bagahungira muri Uganda.
Leta ya Kisekedi yakomeje gusabwa n’abaturage, abatavuga rumwe nayo ndetse n’amahanga kuba bayoboka inzira y’ibiganiro maze ikibazo gihari kigahabwa umurongo, ariko President Felix Antoine kisekedi avuga ko atazigera yicarana narimwe n’abarwanyi ba M23 we yise ibyihebe mugihe Jenerali Sultan Makenga uhagarariye M23 nawe yatangaje ko ntagahenge bazigera baha leta ya DR Congo. Hakomeje kwibazwa amaherezo y’ibi byose, ariko bikarushaho kuba urujijo rukomeye.