Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera:Yasanzwe ari gusengera inzoga mu Kabari nyuma yo gukekwaho kwiba akayabo k’amafaranga.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe mu masaha y’umugoroba, nibwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera, yafatiye  mu kabari umugabo w’imyaka 37 akekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni mu modoka y’umucuruzi uvuga ko yari yasizemo miliyoni 1.5Frw.

Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yemeje aya makuru, avuga ko uriya mugabo yafatiwe mu kabari ko mu mudugudu wa Rukora, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Aho yagize ati: “Twahawe amakuru saa cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu rugo asiga aparitse imodoka ku muhanda, irimo agakapu karimo Frw 1,500,000 agarutse arebye, asanga hasigayemo ibihumbi 350Frw gusa, andi aburirwa irengero.”

SP Hamdun Twizeyimana, akomeza avuga ko Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bikekwa ko ari ayo yibye.

Ati “Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617Fre ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa ngo yemeye ko amafaranga ari ayo yibye mu gakapu yabonye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, avuga ko andi yayakoresheje cyakora ko atazi umubare wayo.

Hamwe n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze, akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Twizeyimana yashimiye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye uyu ukekwaho ubujura afatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye  mu kwicungira  umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi batangira amakuru ku gihe.

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Related posts