Mu gihe mu Rwanda hari bamwe mu baturage bakomeje kumvikana bavuga ko hari ibibazo bageza mu nzego zibanze ntizibicyemure, maze urwego rw’umuvunyi rwabasura mu turere bakabirugezaho; inzego z’ubuyobozi aho batuye zigasigara zarabitwayeho umwikomo, aho nta na service baba bakibona aho batuye.
Urugero ni urw’abaturage batotejwe bo mu karere ka Bugesera, nyuma yuko batanze ibibazo byabo bitakemuwe n’inzego zibanze n’izindi byarebaga, harimo uwahise akurwa muri komite nyobozi y’umudugudu atuyemo, abandi nabo mu bihe bitandukanye bagiye bimwa service nyuma yuko bavuze ibibazo byanze gukemurwa ku gihe.
Ni ingeso aba baturage bavuga ko ikunze kugirwa na bamwe mu bayobozi bo mu nzego zibanze, ku bwaba baturage bavuga ko bubaha inzego zibanze, ariko kandi bagasanga zagakwiye kujya zicyemurira ibibazo ku gihe mu kwirinda aya makimbirane.
Umwe mu baturage yagize ati:”Njyewe navuganiye abaturage ku by’amapoto baje gutwara ibyangombwa bahita bavuga ngo ndikugumura abaturage kandi ntabwo nabagumuraga ahubwo nabazaga impamvu batatwishyura bampimbira ibyaha ngo nabatutse,kandi nta muntu n’umwe wigeze agaragaza ko nanamututse .Icyo gihe nari mutekano bahise bampagarika ngo ntinavaho baramfunga nuko ndavuga nti ko ntacyo mwampaga n’ubndi ndabuvaho.”
Undi nawe yagize ati:”Ni ikibazo kirekire,ahubwo uba usa nk’uhawe akato bakakugendaho bakaba bakugirira nabi ariko impamvu baba bagira ngo ibyaha byabo badukorera bigume aho ngaho.
Undi ati:”Reba nk’ubu nibabimenya bazaba bari kumugendaho,ahubwo twasaba ko nimba muje mwajya mukurikirana n’umutekano wacu kuko hari igihe dushobora guhohoterwa ugasanga baradufunze batujyanye no mu nzererezi.Icyo baba bashaka nukugira ngo tudatanga ibitekerezo byacu.”
Nirere Madeleine umuvunyi mukuru yemera ko hari ibibazo uru rwego rusigira akarere ngo gasigare kabicyemura, ariko uru rwego rugakomeza gukurikirana uko byakemuwe; mu gihe rero haba hari usigara atotezwa Madeleine asaba abaturage ko bajya bahamagara uru rwego na cyane ko rufite numero itishurwa ya 199 ku buryo uwakorerwa itotezwa yajya ayihamagara akarwiyambaza.
Yagize ati:”Habaye ikibazo wenda cyangwa umuyobozi akamubuza kugitanga dufite umurongo utishyurwa 199,na nomero zacu yewe barazifite kuko abaturage baraduhamagara ndetse nanjye ubwanjye hari igihe bampamagaye nk’ubu hari abari ku rwego bantegereje urumva rero aha ntekereza ko umuturage adakwiye kwiheza aramutse afite ikibazo kigeze ku buyobozi hamagara nindi mirongo itishyurwa y’inzego z’ubutabera kuko irahari myinshi.”
Yakomeje agira ati:”Iyo twakiriye ikibazo cy’ umuturage tugifataho umwanzuro ibyo ngibyo si ukuvuga ngo n’ukubyikuraho oya ntabwo ariko bimeze.Ibibazo byose twakiriye kuri tere(Terrain) birakemuka kuri 45%.Icyumweru cyose muri buri Murenge tukajyamo kuko tuba turi amatsinda atandukanye twarangiza kuzenguruka tukareba ibyakemutse.Buri murenge noneho abayobozi bose b’imirenge bakaza ku karere bakatubwira buri kibazo twahaye umurongo uko bagikemuye.”
Urwego rw’umuvunyi ruvuga ko 45 ku ijana by’ibibazo ruva mu karere bicyemuwe burundu, ibindi rugasiga bihawe umurongo w’uko bizakemurwa n’inzego bireba kandi rugakurikirana.
Nubwo umuvunyi mukuru avuga ko nta muturage usigara atotezwa n’inzego zibanze mu gihe yatanze ikibazo zitakemuye, ibyo ari byo byose ntawakwifatira ku gahanga abaturage ngo abahakanye ko ibyo bavuga atari ukuri, kuko iki ari ikibazo gikunze kugaruka kenshi, igiha umukoro inzego zibanze wo gukemurira ibibazo byabaturage ku gihe, na cyane ko ari byo ziba zashyiriweho, kandi ntizumve ko aho umuturage yatanze ikibazo mu zindi nzego agamije kuzigayisha.
Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Bugesera.