Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera: Umwarimu arakekwaho gusambany** a abana 10 b’ abahungu

 

Amakuru aravuga ko hashize iminsi ibiri Urwego rw’ Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi umurezi wo mu kigo cy’amashuri cyo mu Karere ka Bugesera rumukurikiranyeho gusambanya abana 10 b’abahungu yigishaga, Ni amahano yaberete mu Murenge wa Mayange

Ubuvugizi bw’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha buvuga ko iperereza ry’ibanze uru rwego rwakoze ryagaragaje ko bihe bitandukanye uriya mwarimu yasambanyije  abana 10 b’abahungu  yigishaga, Abo bana bari bafite imyaka iri hagati 14-18.

Umwarimu ukurikiranyweho biriya byaha bivugwa ko yahamagaraga bariya bana umwe umwe bamaze gukora ibizamini, akabakorakora ku gitsina agamije ‘ishimishamubiri’.

Ucyekwaho ibyo byaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusambanya umwana  gihanwa n’ingingo ya 4 y’ itegeko nº69/2019 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo ugushinjwa kimuhamye, akatirwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Ubugenzacyaha bwibutsa  abantu bose ko icyaha cyo gusambanya abana ari ‘icyaha cy’ubugome’ kandi kitihanganirwa, Bwibutsa abaturage n’ababyeyi cyaangwa abarezi ko batagomba guhishira ukekwaho icyo cyaha kuko iyo gishiriwe bibuza uwagikorewe ubutabera, bigaha abanyabyaha amahirwe yo gutoroka kandi uwabihishiriye nawe akaba akoze ikindi cyaha.

Related posts