Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Bugesera: Umusore akurikiranyweho gusambanya abana b’ abahungu icyenda, ngo ntabwo ari ubwa mbere akoze aya mahano. Inkuru irambuye..

Ifoto yakuwe kuri murandasi

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha , RIB, rwataye muri yombi umusore wo mu Karere ka Bugesera w’ imyaka 33 y’ amavuko , ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’ abahungu bagera ku icyenda. Bivugwa ko iki cyaha uyu musore akurikiranyweho yagikoze mu bihe bitandukanye by’ukwezi kwa Nzeri 2022.

Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2022.Iki cyaha bivugwa ko yagikoreye mu Karere ka Bugesera , Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeka , Umudugu wa Pamba ll.

Abana bikekwa ko basambanyijwe n’ uyu musore bari hagati y’ imyaka itandatu n’ icyenda y’ amavuko.

Kuri ubu bohorejwe kuri Isange One Stop Center ikorera mu bitaro bya Nyamata ngo bakorerwe isuzuma ndetse banitabweho n’ abaganga.

Dr. Murangira B. Thierry , Umuvugizi wa RIB , yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko amakuru uru rwego rufite agaragaza ko uyu musore yasambanyaga aba bana ubwo babaga bagiye gutashya mu ishyamba.

Uyu musore kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ngo uyu musore ntabwo ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana kuko yafunguwe tariki ya 4 Kamena muri 2020 amaze imyaka 12 muri Gereza , icyo gihe yari akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’ umukobwa, ni icyaha yakoze mu 2008 , akaba yaratawe muri yombi mu mwaka wa 2008. Mayira icyo gihe yatawe muri yombi afite imyaka 19 y’ amvuko.

Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 14 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 69/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gusambanya umwana bikorewe uri munsi y’imyaka 14 y’amavuko, uwakoze iki cyaha iyo agihamijwe n’Urukiko ahabwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB buragenera ubutumwa abaturarwanda muri rusange bwo kugumya kurwanya icyaha cyo gusambanya umwana.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yavuze ko uru rwego rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.

Yaboneyeho kandi kwibutsa ababyeyi kwita ku bana babo bakajya babukurikirana ndetse bakamenya aho babohereza n’aho batagomba kubohereza.Ati “Ababyeyi barasabwa kwirinda kujya bohereza abana babo ahantu habongerera ibyago byinshi byo kuba bahohoterwa. Turasaba ababyeyi gukaza kwita ku bana babo. Aho babona bakeka ko hakorerwa ibyaha nk’ibyo bahatunge agatoki. Ikindi ababyeyi bagomba gusobanukirwa ni uko umwana yaba uw’umuhungu kimwe n’umukobwa bose bashobora gusambanywa nubwo ab’abakobwa aribo bibasirwa cyane.”

Ku rundi ruhande RIB irakangurira abantu bose kujya batangura amakiru ku gihe ahagaragaye ibikorwa nkibi bihohotera abana.

Related posts