Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Bruce Melody ku isonga! Dore bimwe mu byamamare nyarwanda byavuzwe cyane kurusha abandi mu Rwanda

Hashize amasaha make dusoje umwaka wa 2023 dutangiye undi mwaka wa 2024. Umwaka wa 2023 ni umwaka utazibagirana mu mateka y’u Rwanda cyane cyane mu ruganda rw’imyidagaduro bitewe nuko ariwo mwaka imyidagaduro yo mu Rwanda yazamutse ku rwego rudasanze, abahanzi bakunze gutaramira mu bihugu byo hanze ari benshi, twakiriye abahanzi bakomeye ku rwego rw’Africa ndetse no ku rwego rw’isi bagiye baza mu bihe bitandukanye baza gutaramira mu Rwanda ibi byatumye imyidagaduro yo mu Rwanda igera ku rundi rwego muri uyu mwaka ushize, ndetse Kandi nibwo twabonye abahanzi bakora ibitaramo bikomeye cyane ibitarigeze bibaho mu yindi myaka yashyize.

Kglnews twabateguriye urutonde rw’ibyamamare nyarwanda bavuzwe cyane kurenza abandi mu mwaka wa 2023.

Ku mwanya wa 5 turahasanga Miss Uwicyeza Pamella.

we

Pamella kuri ubu wamaze kuba yarushingana na The Ben nk’umugore n’umugabo, na we turamusanga mu byamamare byavuzwe cyane hano mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko abanshi bagendaga batangarira imiterere ye ndetse b’ubwiza bidasanzwe afite. Si ibyo gusa Kandi kuko muri uyu mwaka nibwo urukundo rwe na The Ben rwavuzwe cyane kugeza ku munsi w’ubukwe bwabo ibi byatumaga avugwa cyane.

Ku mwanya wa 4 turahasanga Producer Element Eleee.

Uyu musore ukiri muto umaze kumenyekana mu gutunganya indirimbo ndetse no kuziririmba na we ni umwe mu bavuzwe cyane bitewe n’ikibazo cyaje kuvuka hagati ye na Napooja nyiri Country record ubwo yaragiye kuyivamo akerekeza muri 1:55Am ya Coach Gael kuri ubu iri kubarizwamo na Bruce Melody. Uyu musore kandi yavuzwe cyane bitewe n’indirimbo Foi de toi yakoranye na Rosskana ndetse na Bruce Melody.

Ku mwanya wa 3 turahasanga Yago Pondati

Yago Pondati wamenyekanye mu biganiro akorera kuri YouTube, ariko nyuma akaza kwinjira mu muziki, yagiye yibasirwa kenshi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko atazi kuririmba ko ahubwo aba yica umuziki, Sibyo gusa Kandi yanavuzwe kenshi ubwo yashinjwaga gutera umukobwa inda akamwihakana ibi nabyo byaje kuba ikibazo gikomeye. Uyu musore kandi ubwo yaragiye kumurika album ye ya mbere humvikanye kenshi amajwi avuga ko hari abantu bashaka kumwicira igitaramo.

Ku mwanya wa 2 turahasanga The Ben.

The Ben yagiye avugwa kenshi mu gihe abantu bamugereranyaga na Melody mu rwego rwo gushaka kubahanganisha hagati yabo ndetse yongeye kuvugwa cyane ubwo yakoreraga igitaramo cy’akataraboneka mu gihugu cy’u Burundi gusa abantu bakaza kumwibasira bitewe n’uko yageze ku rubyiniro amarangamutima akamuganza agasuka amarira imbere y’abafana ibi bitavizweho rumwe n’abantu aha kandi mu gitaramo byaje kurangira ahibiwe telephone ye. The Ben kandi yongeye kuvugwa cyane ubwo yakoraga ubukwe bw’akataraboneka we na Madamu we Uwicyeza Pamella.

Ku mwanya wa 1 turahasanga Bruce Melody.

Bruce Melody yavuzwe cyane nk’umuhanzi nyarwanda wagerageje kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga bitewe n’indirimbo Funga Macho bahinduye When she is around yasubiranyemo n’umunyajamaica Shaggy, ibi byaje kumufungurira amarembo yo kuba yakorera ibitaramo bitandukanye muri America abifashijwemo n’uyu Shaggy ibi byaje kugaragara ko Bruce Melody yakoze cyane muri uyu mwaka kurusha abandi bahanzi bakora injyana imwe ya R&B. Bruce kandi nawe ni kenshi yagiye agereranywa na The Ben ndetse rimwe na rimwe agashinjwa kumwicira ibitaramo.

Related posts