Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

BREAKING NEWS: Rayon Sports Mu biganiro N’umuterankunga Mushya.

Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari mu ruzinduko rwa kazi mu karere ka Ruhango, mu rwego rwo gukomeza gushakisha abaterankunga b’ikipe ya Rayon Sports.

Ibi byose byabaye Nyuma yaho Rayon Sports iteguye inama nyunguranabitekerezo hakemezwa ko hari abaterankunga bashya Rayon Sports izaba ifite umwaka utaha  ari naho havuye iki gitekerezo cyo gutangira gushakisha abaterankunga

Nk’uko ubuyobozi bwa Karere ka Ruhango bwabitangaje kuri Twitter, ni uko kuri uyu munsi tariki ya 5 Gicurasi 2022 umuyobozi wa karere ka Ruhango Valens Habarurema yakiriye umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko Ruhango umwaka utaha ishobora kuzaba ari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports ngo hari n’amahirwe ko amasezerano ashobora kusinywa vuba.

Ikipe Ya Rayon Sports ikomeje gushyira imbaraga mu mikino y’igikombe cy’amahoro aho ifitanye umukino n’ikipe ya APR FC kuwa gatatu w’icyumweru gitaha ,mu mikino ya ½.

Abakunzi biyi kipe bakomeje kugaragaza inyota  bafite yogutwara igikombe ndetse no gusohokera ighugu mu mikino nyafurika dore ko batabiheruka.

Related posts