Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Breaking News : Nyuma yo gutsindwa na APR FC, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwakoze ibyo abafana bifuzaga ku mutoza Haringingo Francis

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwakoze inama ikomeye nyuma y’uko batsinzwe na APR FC bemeza ko umutoza Haringingo Francis Christian naramuka atsinzwe na Gasogi United azahita yerekwa umuryango uyisohokamo.

Ku wa Gatandatu tariki 17 Ukuboza 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na APR igitego kimwe ku busa, iki gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira yaherejwe na Ishimwe Annicet.

Imikino ibaye irindwi ikipe ya Rayon Sports itari yabasha gutsinda APR FC, ibi bikaba bikomeje kubabaza abafana ba Gikundiro baheruka gutsinda Ikipe y’Ingabo z’Igihugu muri 2019.

Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na APR FC, ubuyobozi burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwakoze inama bemeza ko natsindwa na Gasogi United ku munsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere azahita asezererwa.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28 ikaba irushwa na AS Kigali ya mbere amanota abiri gusa.

Related posts