Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Breaking News: M23 yafashe imbunda yarutura ingabo za FARDC zari zisigaranye muri Rutshuru, inkuru irambuye….

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022, nibwo M23 yafashe imbunda ikomeye ingabo za Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo zari zisigaranye muri Rutshuru.

Ibi byabaye murugamba izi ngabo zarwanyemo n’ inyeshyamba za M23 , yaje kurangira zimwe mu ngabo za leta zihunze , ibi byabahe intandaro yo gufatwa w’ uduce twagenzurwaga na FDLR hamwe na RUD urunana.

Amakuru avuga ko izi nyeshyamba zifatanije na FARDC zambuwe utu duce tujya mu maboko y’ inyeshyamba za M23.

Amakuru avuga ko muri iyi mirwano yasize inyeshyamba za M23 zigaruriye umujyi wa Rutshuru na Busanza ubusanzwe utu duce twagenzurwaga n’ inyeshyamba za FDLR ndetse na RUD Uranana.

Amakuru kandi akomeza avuga ko ingazo za Leta nazo zatakaje imbunda nini bari basigaranye muri aka karere nyuma yo kwamburwa ibifaru n’ izi nyeshyamba igihe umujyi wa Bunagana zawigaruraga.

Mu itangaza ryashyizwe k’ urukuta rwa Twetter rwa M23 bagaragaje imbunda nini ikururwa n’ imodoka , bavuga ko nayo yambuwe FARDC.

Izi nyeshyamba zakunze kumvikana zisaba Leta ko bagirana ibiganiro , cyangwa se bakubahuriza amasezerano bagiranye.

Related posts