Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Nyakanga 2022, nibwo inyeshyamba za ADF zinjiye mu kigonderabuzima giherereye mu mujyi wa Lume uherereye muri Gurupoma ya Rwenzoli , ni muri Beni aha kandi ni muri Kivu y’ Amajyaruguru , zihitana abantu 13 , barimo abarwayi 4 bari bari mu bitaro , nk’ uko byatangajwe n’ umuvugizi w’ aka gace ka Lume.
Amakuru avuga ko izi nyeshyamba zateye akagace iki kigo cya Lume giherereyemo , biravugwa ko umubare zahitanye ushobora kwiyongera , kuko aba bicanyi bicaga bose nta numwe bagiriraga impuhwe.
Nk’ uko Umuvugizi akomeza abivuga ngo uyu mubare w’ agateganyo ushobora kuza kwiyongera nyuma , ariko bakagaya ingabo za Leta zari zimaze umwanya zizenguruka aho nyamara igihe cy’ igitero ntibahaboneke.
Abaturage bemeza ko bakomeje kubona imodoka na Moto za FARDC nyamara mu gihe bari batewe babuze ubutabara.
Iki gitero kije nyuma y’ ikindi giherutse kwibasira imbaga nyamwinshi yo mu gace ka Hurara na Klya aho abantu batagira ingano bishwe , amazu n’ amamodoka nabyo byaratwitswe , bikozwe n’ izi nyeshyamba za ADF.