Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

“Bozongi Elamu”! Luvumbu yasinyiye ikipe y’i Kinshasa ku isezerano rya Perezida Tshisekedi [AMAFOTO]

 

Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga wari wasabiwe akazi na Perezida Félix Tshisekedi, yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku masezerano y’imyaka ibiri azarangira muri 2026.

Ni nyuma yo kurangiza amezi atandatu y’ibihano yari yasabiwe n’Ishyirahamwe ry’Umupura w’Amaguru mu Rwanda, na FERWAFA bitewe n’uko yari yitiranyije ibikorwa bya politiki n’iby’umupira w’amaguru; ibintu busanzwe ari umuziro.

Muri aya mezi, Luvumbu ntiyari yemerewe gukina umupira cyangwa se kugaragara mu bikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n’umupira w’amaguru.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 21 Kamena 2024, nibwo ikipe ya AS Vita Club yo mu murwa mukuru, Kinshasa wa Congo, yemeje ko yagaruye Luvumbu wahoze ayikinira, imuha ikaze bundi bushya mu magambo y’Ilingala bati “Bozongi Elamu” bisobanuye ngo “Urakaza neza na none”.

Iyi kipe ikimara kumusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri, yari ishyize mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ubwo yakiraga Luvumbu akiva i Kigali akajya i Kinshasa. Icyo gihe Tshisekedi yasabye umuherwe wa Vita Club, Mamadou Diaby ko yazashakira Luvumbu umwanya muri iyi kipe.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi mu kiganiro n’Itangazamakuru ubwe yitangarije ko yisabiye Mamadou Diaby uyobora Vita Club.

Ati “Naramubwiye [Perezida wa Vita] nti ‘ntumpakanire, nibiba ngombwa ko ari njye uzajya mwishyura, nzishyura, niba ari Leta igomba kwishyura, icyo si ikibazo. Luvumbu ugomba kumuha umwanya muri Vita Club. Ibyo kuba imyanya yose yuzuye, simbizi, sinshaka no kubimenya.’ Ntimugire rero impungenge, ku birebana n’akazi, Luvumbu aragafite.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko n’ubuyobozi wa Vita Club yamusubije ko n’ubundi Luvumbu yigeze kubakinira, ko yamaze kumwemerera kugaruka.

Luvumbu yakiniye Rayon Sports muri 2020-2021, aza gusohoka yerekeza muri Angola mu ikipe ya Clube Desportivo Primeiro [1º] de Agosto, maze aza kugaruka muri Rayon Sports hagati y’umwaka wa 2022 na 2023 batwarana Igikombe cy’Amahoro cya 2023.

Héritier Nzinga Luvumbu yasinyiye AS Vita Club ku busabe bwa Perezida Tshisekedi!
Luvumbu yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri!
Luvumbu yagarutse muri AS Vita Club yahozemo muri 2014-2017!
AS Vita Club yahaye Luvumbu ikaze ibinyujije ku rubuga rwa X!

Related posts