Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Boaz Mugisha yashyize hanze indirimbo ihumuriza abafite ibibazo bibaremereye bumva ubuzima bugiye kurangira

 

Umuhanzi Mugisha Boaz uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Humura’ yiganjemo amagambo ahumuriza abafite ibibazo bibaremereye bituma bumva ubuzima bugiye kurangira, akabibutsa ko hari Imana isumba byose kandi ibareberera umunsi ku wundi.

Mugisha Boaz ni umuhanzi watangiye umuziki nk’abandi bahanzi benshi akiri ku ntebe y’ishuri aririmba muri korari yitwa ‘Tumaini’, mu mwaka wa 2023 nibwo yaje gusa n’aho atangiye gukora umuziki ariko udashamikiye kuri Korari niko gutangira gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi (Cover). Uyu muhanzi avuga ko indirimbo ya mbere yasubiyemo ari iyitwa ‘Icyatumye Mpinduka’ y’umuhanzi Appolinarie, ayisubiranamo na mugenzi we witwa Kamana Levis baza no kuyishyira hanze.

Akomeza avuga ko ubusanzwe yinjiye mu muziki afite gahunda yo kujya asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi bitewe n’urukundo akunda umurimo wo kuririmbira Imana, ariko uwabatunganyirizaga indirimbo (Producer) ni we waje kuba imbarutso yo kugira ngo atangire gukora indirimbo ze kuko nyuma yo kubona ko ashoboye kandi afite impano yamusabye ko na we yatangira kureba uko yakora indirimbo ye ku giti cye.

Kuri ubu Mugisha na we yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yakoze ku giti cye yise ‘Humura’. Uyu muhanzi yabwiye Kglnews ko iyi ari indirimbo yanditse mu rwego rwo kugira ngo ifashe abantu bihebye muri iyi minsi bahangayikishijwe n’ibyo bari kunyuramo ndetse n’abahangayikiye gusubizwa ibyo basengeye abibutsa ko hari Imana isumba byose kandi ibitayeho.

Yagize ati “kugeza ubu indirimbo mpereyeho ni iyi mbazaniye uyu munsi kugira ngo ibafashe muri iyi minsi turimo benshi bihebye bakaba hangayikishijwe nibyo basengeye, ibyo barikunyuramo bibahangayikishije mbibutsa ko hari uri hejuru ya byose ubaneshereza kandi witaye kugutaka kwabo.”

Mugisha avuga ko yahisemo kwita iyi ndirimbo ‘Humura’ kuko yashakaga guhumuriza abafite intimba muri bo baba bumva bacitse intege, ashaka kubahumuriza abibutsa ko bagomba gukomera bagatsikama ku byo basabye Imana bakizera ko bizasohora kandi babona bitinze ntibacike intege ahubwo bagakomera ku Mana.

Avuga ko igitekerezo cyo kuza mu muziki ahanini atari we cyaturutseho dore ko we yifuzaga kujya asubiramo indirimbo z’abandi gusa, ariko inshuti ze n’abandi bamuhora hafi yaba abo baririmbana n’abandi bakomeje kumusaba ko na we yagerageza agakora indirimbo ze.

Akomeza avuga ko we nta kintu kidasanzwe agiye gukosora mu muziki wa gospel, ahubwo aje kongera kubyo bagenzi be bamutanze mu muziki bamaze gukora.

Yagize ati “Urebye ntacyo kuko ibintu dukora ari ibintu dukunze kandi buri butumwa bwose buririmbwe mu ndirimbo y’umuhanzi runaka iba ifite n’impamvu Imana yamuhaye kuyihanga iba izi icyo ishaka gukora. Gukosora bwo ntacyo ngiye gukosora ahubwo nanjye nje kongera kubya bagenzi banjye bawuntanzemo.”

Mugisha avuga ko yahisemo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuko ubusanzwe ari Umukirisitu kandi aba yumva kuri we kuririmbira Imana ari byo byiza kuruta kuba yaririmba iz’isi “Secular”. Uyu muhanzi avuga ko kugeza ubu abantu afite mu bikorwa bye by’umuziki ari inshuti ze ndetse n’umuryango we bakunda ibyo akora bakamushyigikira.

Umuhanzi Boaz Mugisha yashyize hanze indirimbo nshya yise” Humura”
Uyu ni umwaka wa 1 Boaz atangiye gukora umuziki ku giti cye.

 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA BOAZ MUGISHA YISE “HUMURA”

Related posts