Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bizagorana gutsinda! Amashirakinyoma ku kuba Leandre Willy Essomba Onana atazakina Final y’igikombe cy’amahoro kubera ikosa yikoreye ku giti cye ntibivugweho n’imbaga nyamwinshi

 

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Cameroon urimo gushakirwa ubwenegihugu bw’u Rwanda Leandre Willy Essomba Onana biravugwa ko atazakina Final.

Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yasezereyemo ikipe ya Mukura Victory Sports wo kwishyura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, rutahizamu Willy Essomba Onana yabonye ikarita y’umuhondo abari aho bose bataha bibaza niba uyu mukinnyi azasiba final Rayon Sports izahuramo na APR FC.

Ubundi itegeko rya FERWAFA rivuva ko umukunnyi mu gikombe cy’amahoro ugira amakarita y’umuhondo 3 kuva irushanwa ryatangira agomba gusiba umukino ukurikiye gusa benshi ntabwo ariko bari babizi ahubwo bumvaga ari ukubona amakarita y’umuhondo 3 iyo iyabonye yikurikiranya.

Leandre Willy Essomba Onana yibazwagaho na benshi ariko uyu rutahizamu ukuri ni uko kuri final azaba ahari kuko kugeza ubu afite amakarita 2 y’umuhondo harimo iyo yabonye ku mukino ubanza batsinzemo Mukura VS ibitego 3-2 ndetse niyo yabonye ku mukino wo kwishyura banganyijemo igitego 1-1.

Onana bamwitiranyaga na Hertier Luvumbu we wabonye ikarita kuri Police FC umukino wo kwishyura ndetse n’ikarita yabonye ku mukino ubanza batsinzemo Mukura Victory Sports bivuze ko iyo ku mukino wo kwishyura na Mukura VS abona ikarita we final yari buzayirebe yicaye mu bafana.

Kuba Leandre Willy Essomba Onana azakina uyu mukino byahise bikomerera ikipe ya APR FC kuko uyu rutahizamu kuva iki gikombe cy’amahoro cyatangira aho atatsinze ni umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports n’Intare FC, bivuze ko Gitinyiro gutsinda bizayigora nubwo na Rayon Sports ihabwa amahirwe.

Umukino wa nyuma uzahuza aya makipe yombi izaba tariki 3 kamena 2023, izabera kuri Sitade ya Huye kugeza ubu nkuko FERWAFA yabitangaje ariko hari amakuru avuga ko iyi Sitade APR FC yayanze kubera ibyo yahuriyeyo nabyo ku mukino wo kwishyura wahuje aya makipe nubundi Rayon Sports igatsinda APR FC igitego 1-0.

 

Related posts