Bitunguranye RDC ku munota wa nyuma yanze gusinyana n’ u Rwanda amasezerano mu by’ ubukungu!Byagenze gute?

Mu buryo butunguranye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze gusinya ku munota wa nyuma amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF) yagombaga gusinyana n’u Rwanda.

Muri iki cyumweru ni bwo ibihugu byombi byagombaga gusinyana ariya masezerano akubiyemo ibijyanye n’urujya n’uruza rw’amabuye y’agaciro, gusangizanya ubunararibonye mu gucunga za Parike z’Ibihugu, ibikorwa remezo nk’amashanyarazi n’ibindi.

Ni nyuma y’ibiganiro bya nyuma byahuje intumwa z’ibihugu byombi ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira.Gahunda ya REIF ikubiye mu amasezerano y’amahoro Kigali na Kinshasa byasinyaniye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena uyu mwaka.

Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga umwe mu bayobozi wo ku ruhande rw’u Rwanda yabibwiye ko n’ubwo inyandiko y’ariya masezerano yamaze gutunganywa, byarangiye nta kigezweho kuko RDC yanze gusinya.

Yagize ati: “Amatsinda yaganiraga yari yamaze kurangiza inyandiko y’umushinga w’amasezerano ya REIF, gusa mu buryo bubabaje Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutayasinya ku munota wa nyuma. Dufitiye icyizere aya masezerano ndetse n’uburyo Amerika ikoresha mu buhuza kandi turizera ko amasezerano y’ubukungu azasinywa. Inzira y’amahoro igomba gutsinda.”Undi muntu wavuganye na kiriya gitangazamakuru yakibwiye ko Kinshasa yavuze ko idashobora gusinya, ngo keretse 90% by’abasirikare b’u Rwanda bari mu burasirazuba bwa RDC babanje kuhava.

Kinshasa yanze gusinya ariya masezerano, mu gihe mu kwezi gushize yari yanumvikanye n’u Rwanda ko igomba gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR muri uku kwezi, ibigomba gukurikirwa no kuvanaho ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.Kuri ubu hari impungenge z’uko Kinshasa ishobora no kwisubira kuri gahunda yo gusenya uriya mutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.