Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bitunguranye KNC yongeye kuzamura intugu imbere ya  rayon sports ayitwara rutahizamu ukomeye.[INKURU]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gupapurwa umukinnyi na Gasogi United,KNC yongera kuzamura intugu.

Uyu rutahizamu yasinye imyaka ibiri, Nsengiyumva Isaac wakiniraga ikipe ya Express FC muri Uganda.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu yakinnye na Mali na Kenya mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.

Amakuru kglnews ifite yizewe ni uko mu cyumweru gishize ari bwo uyu mukinnyi wari usigaje umwaka umwe muri Express yaganiriye na Rayon sports hanyuma umuyobozi wa Gasogi united aza kubimenya nawe atangira kuganiriza uyu mukinnyi.

Uyu  yasinye imyaka 2 muri Gsogi united  aho bivugwa ko ikipe ye yahawe miliyoni 6, umukinnyi agahabwa miliyoni 9.

Uyu mukinnyi akaba atatangiranye n’abandi imyitozo aho bivugwa uyu musore wahise ajya muri Uganda ataraza ariko ategerejwe i Kigali muri iki cyumweru.

Ikipe ya rayon sports ikomeje gushaka abakinnyi batandukanye kugira ngo irebe ko yazitwara neza umwaka utaha kuri ubu ihanzwe amaso bikomeye n’abakunzi bayo.

Related posts