Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bitunguranye hamenyekanye umukinnyi wakiniye Rayon Sports mu myaka ya vuba wemeye gutanga amafaranga menshi iyi kipe ikeneye ngo itware ibikombe byose

 

Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye by’amafaranga mu kwitegura imikino isigaye uyu mwaka, umukunnyi wayikozemo ibitangaza yemeye gutanga ubufasha bukomeye.

Ikibazo cy’amamafaranga ikipe ya Rayon Sports ifite cyatangiye mu kwezi kwa 2, Aho byavuzweko bamwe mu bakinnyi barimo Hertier Luvumbu, Leandre Willy Essomba ndetse n’abandi bari banze gukora imyitozo ariko Uwayezu Jean Fidel aza kubaganiriza bemera gukora imyitozo ndetse no gukina imikino itandukanye.

Iki kibazo cyakomeje cyane no ku mikino 2 iheruka ariko abakinnyi barimo abakomeye muri iyi kipe bakomeza kugenda bavugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse basaba ko niba umushahara warabuze babashakira uduhimbazamusyi kugirango bajye babona ibyo bazajya bajyana iwabo ariko bakomeza kwigaragaza.

Amakuru twamenye ni uko umutoza w’iyi kipe Haringingo Francis ukomoka mu gihugu cy’u Burundi yagiranye ikiganiro n’abakinnyi bakomeye barimo abakinnye muri Rayon Sports bakomoka muri iki gihugu, bayobowe na Bimenyimana Bonfils Caleb bemera ko bagomba kumufasha muri iyi mikino isigaye kugirango abashe kugira igikombe yegukana uyu mwaka.

Twaje gutohoza neza tumenya ko uyu rutahizamu ukina mu gihugu cy’Afurika y’epfo, Bonfils Caleb ngo umukino wa Police FC mu gikombe cy’amahoro yawushyize mu biganza bye, bivuze ko agomba kubafasha byose abakinnyi bakeneye kugirango babone intsinzi.

Ntabwo aba bakinnyi aribo bakomeje gukusanya amafaranga gusa, kuko naza Fun Club zatangiye gukusanya amafaranga ya Prime bagomba guha abakinnyi y’umukino batsinzemo Espoir FC, ubwo twakoraga iyi nkuru bari bamaze kuzuza angana na Million 1 n’ibihumbi 635 muri million 3 bihaye nk’intego.

Kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports irakina na Police FC mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro uraba ari uwo kwishyura. Umukino ubanza warangiye ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 3-2.

 

Related posts