Ni ibihano byavuye mu myanzuro y’ inama yateranye ku wa 30 Kamena 2022, i NewYork muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, akanama k’ umutekano katoye umwanzuro wo kongera igihe cy’ ibihano kafatiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibihano bijyanye no kutagura intwaro , harimo kudakora ingendo ndetse no gufatira imitungo ya bamwe mu bantu bakomeye muri iki gihugu.
Uyu mwanzuro uvuga ko mu Burasirazuba bwa DR Congo hari ikibazo cy’ imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu gihugu hanze yacyo ikomeje guteje akaga abaturage b’ abasivili. Uvuga ko ari ikibazo ku mahoro n’ umutekano ku rwego mpuzamahanga.
Ibihugu byose kandi birasabwa guhagarika guha intwaro n’ ubundi bufashe imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’ uko biherutse gutangazwa n’ umuryango w’ Abibumbye uherutse kugaragaza uburyo Repubulika Iharanira Demokarasi mu kugura intwaro no kwishyura imyitozo ya gisirikare , ibyita ibikoresha byo kwifashisha mu buhinzi.