Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bitunguranye APR FC yandikiye FERWAFA nayo irashaka guca agahigo

 

 

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, nibwo ikipe y’ Ingabo z’ Igihugu APR FC yandikiye Ishyirahamwe ry’ Umupira w’ Amaguru mu Rwanda FERWAFA ,busaba umukino uzayihuza na Rayon Sports wazabera muri Sitade Amahoro ,iherutse kuzuzwa n’ ikipe ya Rayon Sports ubwo yari yakiriye iyi kipe y’ Ingabo z’ Igihugu.

Ubuyobozi bw’ iyi kipe bwa APR FC burangajwe imbere na Brig.Gen.Déo Rusanganwa , bwandikiye FERWAFA ,busaba ko uyu mukino wazabera muri Sitade Amahoro.

Muri iyi barurwa kandi APR FC yasabye iri shyirahamwe ko ryabasabira ko inzego bireba kuzakinira uyu mukino muri iyi Sitade Amahoro ku isaa Cyenda z’ Amanywa.

Ni umukino uteganyijwe kuzaba tariki ya 9 Werurwe 2025,ni bwo ikipe ya APR FC izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino wo kwishyura muri Shampiyona y’ u Rwanda.

Ni umukino abakunzi benshi baya makipe bategereje , dore ko uheruka amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa,icyo gihe abakunzi ku mande zombi batashye batishimye, bitewe ni uko aya makipe atigeze yerekana umukino uryoheye ijisho.

Related posts