Bikomeje kuvugwa ko mu buryo bunguranye APR FC igiye kongera gukinisha abanyamahanga aho izajya igura hagendewe ku bintu bitatu(3) aribyo ubuhanga,kuba uri muto ndetse n’ikinyabupfura gusa ibi bikaba ari ibiri kuvugwa mugiye gusobanukirwa muri iyi nkuru.
Mu gihe hamaze iminsi havugwa ko APR FC ishobora kuzongera gukinisha abanyamahanga, umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga aherutse guca impaka kuri iyi ngingo.
Mu kwezi gushize ubwo Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga yasuraga abakinnyi b’iyi kipe yagize icyo avuga ku kuba iyi kipe yakongera gukinisha abanyamahanga nkuko byari byatangiye kuvugwa.
Nyuma yahoo ibitangazamakuru bitandukanye byazamuye amakuru avuga ko APR FC igiye kongera gukinisha abanyamahanga iyi kipe yahise yihutira kugira ubutumwa itanga mbere yo kugira amakuru agera mu bantu atavuye muri iyi jkipe.
Mu ijambo rye icyo gihe Lt Gen MUBARAKH Muganga yabwiye aba bakinnyi ko nta gahunda ihari yo kubongeramo abanyamahanga, ko ahubwo haziyongeramo abandi bakinnyi b’abanyarwanda mu rwego rwo kubaha umwanya wo kugaragaza impano zabo kuri ubu bikaba byongeye kuvugwa mu itangazamakuru nubwo iyi kipe yo ntacyo iri kubivugaho.
Mu butumwa yatanze ubwo yasuraga abakinnyi biyi kipe Yagize ati “Muri ikipe nziza y’ abanyarwanda batarangwamo abandi bantu kandi ntabo twifuza kuzazana muri iyi kipe kuko mwebwe mushoboye, mufite barumuna banyu nabo bazaca hano kuko nk’ikipe y’ingabo twifuza kubaha amahirwe yo kugaragaza impano zabo nk’abenegihugu. Ibi bizafasha Abakinnyi kwiteza imbere mu buryo bwose kandi ninawo murongo twihaye.”
Yakomeje agira ati “Kuri APR FC nta n’ubwo turwanya abanyamahanga, andi makipe yari afite abanyamahanga batatu ageraho asaba ko umubare wongerwa bakaba batanu birakorwa, yewe n’ubu ashatse yasaba abandi bakaba barindwi ariko twe ntiduteze guhindura umurongo turimo wo guhuza imbaraga nk’Abanyarwanda.”
Kuri ubu ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona bigoranye abantu bari kwibaza niba umwaka utaha izakomeza gukinisha abanyarwanda gusa mu gihe amakipe arimo gushaka abanyamahanga bazayafasha umwaka utaha w’imikino.