Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Life Style

Biteye urujijo: Bavugije ingoma nyinshi mu gihe cyo gushyingura umuyobozi wabo

Umugabo witwa James Sombi,  wo mu bwoko bw’ Abasukuma muri Tanzania akaba yarashinzwe umuco muri ubwo bwoko, yitabye Imana azize umutima, ashyingurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023 ariko ntawurebye isura ye bakifashisha ifoto nk’uko yari yabitegetse mbere yo gupfa kwe.

Uyu mugabo ubwo yararwaye mbere yo kwitaba Imana yabwiye abari hafi ye ko batagomba gusezera umurambo we bawureba ahubwo bazasezera ifoto yonyine gusa ategeka kandi ko ntamuntu uzagomba kurira ku kiriyo cye hagomba kuzavuzwa ingoma gusa.

Nyakwigendera James Sombi, yitabye Imana tariki ya 27 Gashyantare 2023, ariko mbere yuko yitaba Imana. Yasize avuze ko hatazagira umuntu umuririra ku kiriyo ngo ahubwo hazavuzwe ingoma gusa abantu babyine kandi mu gusezera umurambo we bazasezere ifoto batarebye umurambo.

Ku rundi ruhande abantu babaye nubwo bari batemerewe kubigaragaza

Ibyo yavuze byose mbere yuko yitaba Imana niko byagenze ubwo yashyingurwaga kuri uyu wa gatandatu 4 Werurwe 2023.

James Sombi, Ubwo yashyingurwaga hubahirijwe ibyo yasize avuze byose  mu rwego rwo kumuha agaciro ndetse no kubaha umuco n’imigenzo nk’umuntu wari ukuriye umuco w’abasukuma.

Uyu mugabo Sombi asize umugore umwe n’abana  31, Abuzukuru 81 hamwe n’abuzukuruza  72.
Yitabye Imana afite imyaka 89

Related posts