Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye amayobera! Umugore yasahuye utuntu twose twari mu rugo rwe ajya kubana n’ undi mugabo w’ umunyamasengesho nyuma yo kumubwira ko ari we baberanye

 

 

Mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, umugabo wari usanzwe ari umunyamasengesho yafatiwe mu rugo rw’umugore wataye urugo rwe agasiga anibye umugabo, bikekwa ko amafaranga ari yo yubatsemo inzu yabanagamo n’uyu munyamasengesho nyuma yo kumuhanurira ko ari we baberanye.

Umugabo wiyita umunyamasengesho wanataye urugo rwe urugo rwe yafatiwe mu cyuho avuye guca inyuma umugore ku rugo yaramaze Iminsi yarasenye yifashishije ibinyoma by’ubuhanuzi.

Inkuru mu mashusho

 

Mu gitondo cyo Kuwa Kabiri tariki 1 Kanama mu Murenge wa Jali mu karere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali ,inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zataye muri yombi umugore ukekwaho gusahura urugo akajya kubana n’umunyamasengesho wamuhanuriye ko Imana yamweretse ko ariwe mugabo umukwiriye.

Abaturage batuye mu Murenge wa Jali  batangaje ko uwo mugore ariwe wakodesheje inzu babanagamo n’uyu umunyamasengesho nawe usanzwe afite umugore mu mujyi wa Kigali ndetse bakavuga ko hari amafaranga uyu mugore yasahuye umugabo we , bikekwa ko ariyo yarimo yubakisha inzu yo kubanamo n’umunyamasengesho bamaranye ibyumweru bitatu bakodesha .

Ngo bari bamaze ibyumweru bitatu bacumbitse mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali.

Ingabire Olive ,Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Jali yavuze ko uwo mugabo n’umugore bombi bafatiwe mu cyuho nabo bashyingiranwe bari babanje kubafungirana mu nzu bakodeshaga.

Yagize ati’ Umugore w’uwo mugabo watwaye umugore w’abandi niwe wahaye amakuru uwo mugabo kuko mbere yari yatanze ikirego mu Murenge wa Jabana ko Umugore we ariho ari . Abo bombi baraje bageze aho abo babanaga barabafungirana bahamagara ubuyobozi natwe tuhageze barabafungurira tubajyana Kuri RIB ya Jabana kuko niho batanze ikirego cyabo bazi ko ariho bari.”

Gitifu Ngabire ,yakomeje avuga ko ibivugwa ko uwo mugore yasahuye urugo akubaka mu Murenge wa Jabana ntabyabaye .Ati” Umugabo avuga ko uwo mugore hari ibyo umugore yatwaye ariko ibyo kuba afite inzu yubatse mu Murenge wa Jali ntabwo aribyo kuko yarahubatse twaba tubizi. Yarubatse inzu ubwo yaba yarahubatse ahandi.”

Umugore wataye urugo rwe ushinjwa no kurusahura ndetse n’umunyamasengesho wataye umugore we bombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo.

Amakuru kglnews.com ikesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali ni uko ubusanzwe umugore wabanaga nuwo munyamashengesho yataye umugabo we bashyingiranywe byemewe n’amategeko ndetse n’abana be batuye mu Karere ka Rwamagana aho basanzwe batuye .

Related posts