Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda:Umukobwa yishe murumuna we amuziza guteratana n’ uwo yakunze. Inkuru irambuye

Umukobwa yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica murumuna we amuteye icyuma , nyuma yo kumenya ko yatwaye umusore bakundanaga, nk’ uko Polisi y’ ahitwa Orange muri Leta ua Florida muri USA yabitangaje.

Uyu mukobwa witwa Fatiha Marzan ufite imyaka 21 y’ amavuko , nk’ uko bigaragara mu cyemezo cyo kumuta muri yombi ngo yaba yarishe murumuna we – Sayma Marzan w’imyaka 20 – kubera ko yari yatwaye umukunzi we bari guteretana.

Abayobozi bavuze ko Fatiha yamenye ko umukunzi we bari bamaze imyaka itanu bakundana ariko ari kure ye,asigaye ateretana na murumuna we Sayma kandi ko yamubwiye ko amukunda.

Ku ya 26 Nzeri saa moya n’igice z’umugoroba, abapolisi bo muri Orange bahamagawe mu nzu iri mu majyepfo ya Charm Drive aho aba bakobwa babanaga.Uyu Fatiha niwe wahamagaye 911 avuga ko yateye murumuna we icyuma. Abapolisi bageze mu rugo, basanga Sayma yapfuye.

Aba bavuze ko Fatiha yabemereye ko yateye Sayma icyuma mu mutima inshuro eshatu cyangwa enye.Abashinzwe umutekano bavuze ko Fatiha yaguze icyuma muri Amazone ibyumweru bibiri mbere yo kugikoresha,agihisha mu kabati,ateganya kuzacyicisha murumuna we.

Itangazo basohoye rigira riti: “Fatiha yari azi ko agomba gutegereza kugeza igihe umuryango we usinziriye kugira ngo utere Sayma icyuma kuko atashakaga ko hagira uwumva ibyabaye.Fatiha yahisemo kwica murumuna we Sayma, kandi icyo cyemezo cyari mu mutwe we igihe yamwicaga.”

Related posts