Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Biteye agahinda:Twasuye  Impanga z’imyaka 16 zaterewe inda rimwe none zibayeho nabi cyane TWARIZE TUBABONYE[VIDEO].

Kuri ubu kimwe mu bintu bihenze ni ubuzima, iyo tubivuze gutya abenshi batekereza amafaranga n’ibindi bisa nabyo ariko burya siko bimeze kuko ubuzima bushingiye kubintu byinshi bitari amafaranga gusa ahubwo uburere butangwa nababyeyi burya n’ingenzi.

Mu gihugu cya Cameroon mu gace ka Tole hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje cyane ndetse inateye agahinda, aho abakobwa babiri b’impanga b’imyaka 16 y’amavuko basanzwe batekereza kimwe mu bintu byose babayeho mu buzima bubi nyuma yo guterwa inda n’umugabo umwe.

Nkuko amakuru yizi mpanga agaragaza ko zibayeho mu buzima bubi yashyizwe hanze n’umugabo witwa Aisha Togina abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze, yavuze ko aba bakobwa b’imyaka 16 y’amavuko babayeho mu buzima bugoye cyane, aho bagorwa no kubona ibyo kurya ndetse no kubona aho barambika umusaza n’ikibazo gikomeye cyane kuko nta bushobozi bafite bwo kubasha kwishyura inzu.

Togina yageze ati” Birababaje cyane kubona ubuzima ziriya mpanga z’abakobwa b’imyaka 16 babayeho nyuma yo guterwa inda n’umugabo umwe ndetse kugeza ubu akaba ntacyo abafasha, reba nkubu kubona ibyo kurya birabagora ndetse naho kuba ntaho bafite kuko amafaranga yo kwishyura iznu ntabwo babasha kuyabona”.

Mubisobanuro bye Yakomeje agira ati” Aba bakobwa basanzwe baba bonyine kuko papa wabo yagiye gushakisha ubuzima mu gace kitwa Buea gusa nawe ntabwo afite ubushobozi bwo kubatunga nkuko bikwiriye kuko icyo yabashaga kubafasha nukwishyura inzu y’ibihumbi bitanu babagamo ariko kugeza ubu bamaze kuyibasohoramo, mu byukuri babayeho nabi cyane”.

Mubyukuri Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bakaba bacitse ururondogoro ndetse babazwa cyane n’ubuzima izi mpanga z’abakobwa b’imyaka 16 zibayemo babasabira ubufasha ku babishoboye ndetse n’ubutabera ku mubago wabasambanyije akabatera inda ntagire icyo abafasha.

Benshi mu babakurikiranira hafi bavuga ko aba bana babayeho nabi cyane ku buryo bakeneye ubufasha cyane cyane ubwamafarannga.

Related posts