Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda!Mu Karere ka Rulindo uwo baketseho icyorezo cya Marburg banze ku muvura kugeza avuye ku isi yabazima.

 

Ibikomeje kubabaza abo mu muryango wanyakwigendera ndetse n’ abandi bose bumvise iyi nkuru y’ inshamugongo y’ umvikanye mu karere ka Rulindo nyuma yaho uwo banze kuvura bamuketseho icyorezo cya Merburg gikomeje guhangayitsa abatuye i Rwanda, banze ku mufasha kugeza avuye ku isi yabazima.

Iyi nkuru yinshamugongo yabereye mu karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambi ku Kigo Nderabuzima cya Murambi harimo kuvugwa inkuru y’ abaganga banze ku vura umurwayi kugeza apfuye nyuma y’ uko bamuketseho ko arwaye Marburg.

 

Ubwo yari ageze kwamuganga ngo yahise ahabwa akato ntiyavurwa bimuviramo urupfu rukomeje kubazaza benshi.

Bamwe mubo mu muryango wa Mukakalisa witabye Imana babwiye ikinyamakuru BWIZA dukesha ino nkuru ko bashenguwe n’urupfu rw’umntu wabo,aho bavuga ko bakimugeza kwa muganga,babonye arutse amaraso bahita bamwitaza,abo mu muryango we bavuga ko bibajije ukuntu ahawe akato kandi uyu murwayi yari asanzwe ahivuriza bazi uburwayi afite bikabayobera.

 

 

Kuri ubu biravugwa ko abakozi bose bo kuri iki kigo Nderabuzima cya Murambi bishyize mukato,ari nabyo bamwe mu bakigana bavugako uyu witabye Imana yaba yazize.

Abagana iki kigo, bavuga ko hagomba gushyirwaho uburyo abakora mu nzego z’ubuvuzi bafasha abarwayi mu gihe cy’ibyorezo,kuko bitabaye ibyo abantu bose bajya kwa muganga kwivuza bahagwa bitewe n’abaganga barimo guhita bishyira mu kato bakanga gufasha abarwayi bitwaje ko bababonyemo Marburg kandi batapimwe.

Nyakwigendera wapfuye ku munsi w’ejo tariki ya 7 Ukwakira 2024, abo mu muryango we bavuga ko uwo murambo wahise woroswa ku gitanda nta kindi wakorewe banasabye ko wajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rutongo aho utakwangirika bawihoreye intero ngo ni Marburg.

Igitangaje umuntu yakwibaza ni uburyo abari barwaje nyakwigendera bo bakomeje ibikorwa byabo no kwigendera mubo basnganywe mu gihe abaganga bo bamaze kwishyira mukato.Ubwo twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’inzego zifite ubuzima mu nshingano zabo,ntibyadukundira igihe hari amakuru baraduha turayabagezaho.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, kuri
uyu 7 Ukwakira 2024, nta muntu n’umwe iyi ndwara yigeze yica mu Rwanda. Gusa abo imaze kwica muri rusange ni 12, nk’ uko bitangazwa n’ iyi minisiteri.

Kuri ubu abamaze gukira bose muri rusange ni umunani. Abakirwaye bose ni 36. Mu rwego rwo guhashya iki cyorezo, kuri uyu wa Mbere kandi u Rwanda rwakiriye inkingo 700 ziturutse mu kigo Sabin Vaccine Institute. Ni mu gihe ibikorwa byo gukingira byakomereje ku baganga by’umwihariko abari guhangana n’iki cyorezo.

 

Related posts