Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda , umusore wo muri Kayonza byamunaniye kwihangana afata umwana w’ imyaka 15 bararyamana.

Mu Karere ka Kayonza hari kuvugwa inkuru yakwirakwiye hirya no hino nyuma yaho umusore ufite imyaka 20 y’ amavuko yafashwe yaryamanye n’ umwana w’ umukobwa w’ imyaka 15 mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Seresi mu Kagari ka Rusave mu Murenge wa Murama wo muri kariya karere.

Ubwo bari baje gufata uyu musore wararanye n’ uyu mwana w’ umukobwa , nyamusore yahise asohokana umuhoro ashaka gutema abari baje kumufata ahita yiruka arabasiga.

Amakuru avuga ko uyu musore wafatanywe n’ umwana arusha imyaka y’ ubukure yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mata 2022.

Mutuyimana Pauline , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Murama yabwiye Igihe dukesha aya makuru ko bahawe amakuru n’ abaturanyi b’ uyu musore ngo ni uko mu nzu hari harayemo umukobwa ukiri muto kandi ngo si ubwa mbere yari aharaye ahubwo ngo yari yaramugize nk’ umugore we.

Yagize ati“ Batubwiye ko uwo mwana w’ imyaka 15 yaje kuharara ari mu nzu ye , twoherezayo irondo ngo rijye kuba rihacunze , yaje kubimenya rero asohokana umuhoro arabirukankana birangira abacitse.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu inzego zose zahagurukiye kumushakisha ngo kuko batakwihanganira umuntu wese usambanya umwana utarageza imyaka y’ ubukure.

Amakuru akomeza avuga ko ababyeyi b’ uyu mukobwa ngo basabwe kujya gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB kugira ngo uyu musore ukekwaho iki cyaha akomeze akurikiranwe.

Related posts