Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda: Umupolisi yishe umugore we n’ umugabo yakekaga ko bahora basambana. Inkuru irambuye..

Umupolisi w’ imyaka 46 ukomoka muri Zambia yatawe muri yombi azira kwica umugore we n’ umugabo yakekaga ko ari umukunzi we mu ibanga wamucaga inyuma.

Ukekwaho icyaha witwa Fair Muleya, ukomoka mu gace kitwa Dundumwezi Zawa, ngo yaba yararashe umugore we, Precious Moono Hamaindo w’imyaka 34, n’umukunzi we w’ibanga witwa Wisdom Pinto nyuma yo kubakeka ko baryamana mu ibanga.

Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Zambia bibitangaza ngo ubwo bwicanyi bwabaye ku mugoroba wo ku wa kane, tariki ya 13 Ukwakira 2022.Umuyobozi wa Katanda, Maxley Kasusuli yemeje ibyabaye kuri uyu wa gatanu, avuga ko ukekwa yatumiye aba bombi mu nzu arangije arabica.

Muleya ngo amaze gukora ubwo bwicanyi, yahamagaye mugenzi we, amumenyesha ibyo yakoze maze asaba ko yahabwa moto akijyana kuri sitasiyo ya polisi.Nyuma yaje gutabwa muri yombi arafungwa mu gihe imirambo y’abashwe yashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kalomo Urban Clinic hategerejwe ko isuzumwa.Polisi ntiyahise itanga itangazo ku byabaye.Muleya ngo amaze gukora ubwo bwicanyi, yahamagaye mugenzi we, amumenyesha ibyo yakoze maze asaba ko yahabwa moto akijyana kuri sitasiyo ya polisi.Nyuma yaje gutabwa muri yombi arafungwa mu gihe imirambo y’abashwe yashyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kalomo Urban Clinic hategerejwe ko isuzumwa.Polisi ntiyahise itanga itangazo ku byabaye.

Related posts