Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda! Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza yishwe amaze gukorerwa amahano akomeye.

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika , haravugwa inkuru ibabaje aho , muri iki cyumweru gishize umunyeshuri wa Kaminuza ya ‘ Louisiana State University yishwe ubwo yari amaze gusambanywa n’ abagabo bane.

Amakuru avuga ko uyu mwana witwa Madison Brooks w’imyaka 19 yasambanyijwe n’ abagobo bane barimo uw’imyaka 17 barangije baramwica mu cyiswe impanuka y’imodoka yabaye ku italiki 15 z’ukwezi kwa mbere, ubwo byari bikimara kuba uyu mukobwa yihutanwe kwa muganga ariko biza kurangira apfuye kuko yari yakomeretse bikomeye cyane.

Aba bagabo bose uko ari bane bamaze gushyikirizwa inzego z’iperereza kugirango barebe niba ibi byaha bashinjwa bibahama babiryozwe, muri bo harimo ufite imyaka 17 mu gihe abandi harimo babiri bafite imyaka 18 naho umukuru muri bo akagira imyaka 28.

Ubuyobozi bwa kaminuza uyu mukobwa yigagaho buvuga ko bugiye gukurikirana akabari kagurishije inzoga ku mwana w’imyaka 17 utagejeje ku myaka y’ubukure.Bivugwa ko aba bakurikiranyweho iki cyaha bari basinze ku buryo bukomeye ari nayo ntandaro yatumye bafata Nyakwigendera ku ngufu.

Umwe muri bo yireguye avuga ko baryamanye n’uyu mukobwa babyumvikanyeho gusa bakaza kugira ikibazo cy’uburyo bamugeza mu rugo kuko yahinduranyaga amazina y’aho atuye bayoberwa aho bamugeza.

Akomeza avuga ko Nyakwigendera yari yasinze ku buryo yagendaga adandabirana mu muhanda ari nayo ntandaro yo kugongwa.

Abantu benshi bababajwe n’urupfu rw’uyu mukobwa ndetse kaminuza yigagaho ivuga ko ‘ Ni ibikorwa bya kinyamaswa , ni urupfu rubabaje cyane , twihanganishije umuryango we n’ abandi bamukundaga , Agomba kubona ubutabera’

Related posts