Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda, umugabo yatwaye ubuzima bwa bana be babiri abaziza ikintu gitangaje

Ni inkuru yatangaje abantu benshi hirya no ku isi aho bamwe bayifashe nko ku beshya , aho ibitangazamakuru byanditse ko umugabo wo mu gihugu cya Kenya yishe abana be babiri yibyariye abaziza kwangiza utuntu two mu rugo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wiyiciye abana babiri yahise ashyikirizwa Polisi aho bitegerejwe ko azashyikirizwa ubushinjacyaba akaryozwa iby’ amakosa ye yo kwica abantu babiri.

Ubwo iki gikorwa ngo cyabaga umugore we yahise ahunga ngo cyane ko nawe yatinye kuba yakwicwa n’uyu mugabo nk’uko byari byapanzwe.

Ikinyamakuru Citizen TV cyo muri  Kenya, cyemeza iby’aya makuru y’urupfu rw’aba bana.

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ajyanwa kubitaro kugira ngo harebwe niba koko ntakibazo cyo mu mutwe afite mbere y’uko ajyanwa mu rukiko kugira ngo aburanishwe kubw’ibyaha aregwa byo kwiyicira abana be yibyariye.

Nyuma yo kwica aba bana, bahise nabo batwarwa kwa muganga kugira bafatwe ibizamini hemezwe icyaba cyabishe ubundi hategerezwe itariki yo kubashyingura izemezwa n’abagize umuryango wabo.

Umugore w’uyu mugabo akaba mama w’aba bana , azahamagarwa mu rukiko nk’umutangabuhamya uzagaragaza neza niba koko uyu mugabo yarabishe na cyane ko babanaga mu rugo rumwe.

N’ubwo ibi byabaye bigatangazwa n’itangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye ku giti cyabo, iyi nkuru yabaye inshamugongo cyane by’umwihariko ku muryango w’abana babiri bishwe na papa wabo ubabyara nk’uko Opera News ikomeza ibitangaza.

Ibi byabereye mu gace ka Kasii muri Kenya aho uyu mugabo usanzwe yishe abana bari hagati y’amezi 10 y’amavuko nk’uko byemejwe na NYAMACHE OCPD Kipkulei Kipkemboi nyuma y’urupfu rw’aba bana.

Uyu mugabo yishe aba bana mu buryo bugaragara ko bakaswe ijosi ryabo nk’uko ikindi kinyamakuru Citizen cyabyanditse. Imirambo y’aba bana yajyanywe ku bitaro bya Nyamache.N’ubwo byagenze gutya icyishe aba bana ntabwo kiramenyekana.

Kigali:Dore icyabaye cyatumye Umunyerondo apfira mu kabari agiye gutabara.

Related posts