Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda, Minisitiri w’ Intebe w’ umugore yagaragaye mu kabyiniro arimo kubyina ingwatira n’ umugabo utari we none byateje impaka ndende.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kanama 2022, ni bwo hasakaye amashusho agaragaza Minisitiri w’ Intebe wa Finland, Sanna Marin ari mu kabyiniro kazwi cyane muri Helsinki mu ijoro ari kubyinana ingwatira n’ umugabo utari we. Ibi bije nyuma y’ uko mu munsi ishize yagaragaye ari mu birori bizwi nka“ House Party’ abyina anaririmba.

Muri ibi birori bisanzwe bitegurwa mu rwego rwo kwinezeza hagati y’ abakiri bato bahuje urungano , Minisitiri w’ Intebe Marin yari kumwe na bimwe mu byamamare bufite izina rikomeye muri kiriya Gihugu cye. Ibibkandi byatumye bamwe bahuza iby’ aya mashusho na Politiki , bavuga ko ibi bidakwiye gukorwa n’ umuyobozi wo kuri uru rwego.

Hari na bamwe mu Banya_ Finland bakomeje gusaba ko uyu muyobozi ahagarika inshingano ndetse agasuzumwa niba atanywa ibiyobyabwenge dore ko muri amwe mu mashusho yashyizwe hanze, yumvikanamo abatura bagahamagaza ikiyobyabwenge cya Cocaine. Uyu muyobozi ukomeye , yagize icyo avuga kuri aya mashusho , avuga ko kuri we yumva ntakidasanzwe yakoze ahubwo ko ikibazo ari uwafashe ariya mashusho akanayashyira hanze.

Ntabwo ahakana ko ugaragara muri ayo mashusho ari we , ahubwo akavuga ko yafashwe ari mu buzima bwe bwite ari kwishimana n’ inshuti ze , baririmba banaceza umuziki.

Related posts