Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biteye agahinda:Kayonza Umwana muto yapfuye nyuma yo kugwa mu mwobo.


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2024 mu Mudugudu wa Rwamushoma mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza nibwo umwana w’umuhungu wari ufite umwaka umwe, yaguye mu cyobo cyacukuwe ngo gishyirwemo amaganga n’amase bizabyare ifumbire, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Kagabo Jean Paul, yavuze ko uwo mwana waguye mu mwobo yari afite umwaka n’ukwezi, ababyeyi be bari bamusigiye undi bakurikirana kugira ngo abe amurera.

Ati “ Rero abaturanyi babwiye uwo mwana mukuru ko ingurube yabo iri kona imyaka y’abaturage, undi agenda yiruka ajya kuyizana asiga wa mwana muto bari bari kumwe.Uwo mwana mu bigaragara yakambakambye aragenda agwa mu mwobo wegereye ikiraro bacukuye ngo amaganga n’amase bijye bijyamo.Ntiyahiriwe kuko yahise yitaba Imana wa mwana aho aziye aramushaka aramubura aza kuhamubona.”

Ubuyobozi buvuga ko ababyeyi bose bakwiriye kwita ku bantu basigira abana babo ndetse bwabasabye gukurikirana abana babo bakiri bato no gutwikira imyobo y’amazi icukurwa mu ngo kugira ngo idateza impanuka za hato na hato nk’uko byagendekey uyu mwana.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts