Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bite bya Pitchou na Apam bagizwe abo gufasha abandi gukora imyitozo muri APR FC?

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga bakinira Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, Umurundi Nshimirimana Ismaïl “Pitchou” n’Umunya-Cameroun, Bemol Apam Assongwe bamaze igihe badakoreshwa ku mikino ya CECAFA Kagame Cup; bashobora gutandukana n’iyi kipe mu bihe bya vuba.

Ni abakinnyi babiri bari mu mfura kuva iyi kipe yafatira icyemezo cyo kwiyambaza abakinnyi b’abanyamahanga muri gahunda yari imaze imyaka 11 itarangwa muri Nyamukandagira [Mu Kibuga Kikarasa Imitutu].

Kuri ubu, amakuru agera kuri KglNews yemeza ko APR FC ishobora gutandukana na Nshimirimana Ismaïl “Pitchou” na Apam Bemol Assongwe ku kitarusange cyo kubura umwanya wo gukina no kugaragarizwa ko batari mu mibare.

Kuva yagera mu Rwanda, Apam Assongwe ntiyigeze abona umwanya wo gukina dore ko havuyemo mugenzi we Salomon Charles Banga II Bindjeme watandukanye na APR hagati mu mwaka ari we munyamahanga wakinnye imikino mike.

Ibi rero to ngeraho kuba atari gukoreshwa muri CECAFA yewe hakaba nta n’akayihayiho ko gukinishwa gahari, Apam wifuzaga gukomezanya na APR FC yizera ko azabona umwanya ku Ngoma y’umutoza mushya, amakuru avuga yaba yahinduye ibitekerezo akaba ashaka ko bamurekura akuburira paji nshya ahandi hashyashya.

Bitandukanye n’uko byagenze mu mwaka ushinze w’imikino aho Pitchou yagendanaga umwanya ubanza mu kibuga, ku Ngoma y’Umunya-Sérbie, Darko Novic utoza APR FC uyu Murundi wavuye muri Kiyovu Sports amaze gukina umukino umwe wo gufungura Stade Amahoro APR yatsinzemo iy’Igipolisi cy’Igihugu igitego 1-0.

Hagati aho Picthou mbere gato y’uko umwaka w’imikino wa 2023-24 urangira, yari yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwamurekura akajya gushakira ahandi ariko baramwangira. Amakuru rero avuga ko uyu mutoza atashimiye urwego rwa Pitchou ndetse bivugwa ko yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe ko atamufite mu mibare bibaye ngombwa bamurekura agashakira ahandi.

Ni Pitchou uvugwa mu makipe atandukanye yo muri Libie yakomeje kumwirukaho gusa akabangamirwa n’amasezerano uyu murundi wabaye umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga APR yerekanye nyuma y’imyaka 11 yari agufitiye iyi kipe ikorera imyitozo kuri Stade Ikirenga, Shyorongi.

Pitchou [ibumoso] na Apam Assongwe [hagati] (iruhange rwaTaddeo Lwanga) bashobora gusohoka muri APR FC

Related posts