Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Bite bya Adil Mohammed na APR FC? Dore amakuru mashya ku mpande zombi

Ku itariki 13 Ukwakira 2022 nibwo ikipe ya APR FC yahagaritse uwari umutoza wayo mukuru, Adil Mohammed ndetse na kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel.

Aba bombi bahagaritswe nyuma yo guteranira amagambo mu itangazamakuru nyuma y’umukino APR FC yatsinzemo Marines Fc 2-0.

Ubuyobozi bwa APR bwatangaje ko bwahagaritse aba bombi kugira ngo bitekerezeho bityo bazasubizwe mu kazi bakosoye imyitwarire yabo.

Kuri ubu, igihe cy’ukwezi Adil yari yahagaritswe cyageze ku musozo.

Amakuru ahari ni uko ikipe ya APR FC yaba yamaze kwandikira uyu mutoza uri i wabo mu Bubiligi, imumenyesha ko ibihano bye byarangiye bityo ko agomba kuza byihutirwa bakaganira uko yasubira mu kazi.

Byitezwe ko mu gihe Adil atahita agaruka, APR FC yamushinja guta akazi bityo bikaba byaviramo impande zombi gutandukana mu buryo bworoshye.

Ni mu gihe Adil we atangaza ko atiteguye kuba yagaruka muri APR FC kuko avuga ko yamuhagaritse binyuranyije n’amategeko, bityo ko bazakizwa na FIFA.

Adil na Djabel bombi bari bahagaritswe ukwezi kumwe

Related posts