Bishop Gafaranga yasabiwe igihano gikomeye

 

Habiyaremye Zacharie wamenyekane nka Bishop Gafaranga,urubanza rwe rwabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2025, akurikiranyweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkenke uwo bashyingiranywe yahakanye ibyaha akurikiranyweho asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko bitewe n’ibyaha aregwa ndetse n’impamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko bwamusabiye gufungwa by’agateganyo.

Urubanza rwabereye mu muhezo rwatangiye Saa 9:53 rupfundikirwa Saa Tanu n’iminota 10’.Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko Bishop Gafaranga akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rigikomeje.

Bwagaragaje ko ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ibyaha akekwaho bihagarara ndetse ko hari n’impungenge ku mutekano w’uwahohotewe mu gihe yaramuka arekuwe.

Ubushinjacyaha kandi bwerekanye ibimenyetso birimo raporo y’inzego z’ibanze igaragaza ko abo bombi bagiranaga amakimbirane ndetse na raporo ya muganga igaragaza ko Murava afite ibibazo by’agahinda gakabije gaturuka ku byo akorerwa.

Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akurikiranyweho ariko asaba imbabazi ku makosa yaba yarabayeho mu rugo rwe.Yashimye ko umugore we Annet Murava yamusanganye indangagaciro nziza kandi n’ubu akizimubonamo, Yasabye ko yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze kuko adashobora gutoroka ubutabera.

Yemeje ko impungenge Ubushinjacyaha bufite ku mutekano w’uwahohotewe zidakwiye kuko adashobora kubagirira nabi.

Umunyamategeko we yateye utwatsi raporo zose zatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse agaragaza ko n’ubuhamya bwatanzwe budakwiye gushingirwaho.

Uyu munyamategeko kandi yagaragaje ko Murava yanditse ibaruwa asabira umugabo we imbabazi, yemeza ko gufungwa atari byo byakemura ikibazo.Kuri ibyo ariko Umushinjacyaha yagaragaje ko izo mbabazi zidakwiye gushingirwaho na cyane ko nyuma yo kuzitanga Bishop Gafaranga ngo yakoresheje amagambo atari meza.

Yavuze ko kandi kuba bahakana ibyaha akurikiranyweho izo mbabazi zitakabaye zishingirwaho kandi atemera ibyo yarezwe.Uruhande rwa Bishop Gafaranga kandi rwemeye gutanga ingwate y’umutungo ndetse agaragaza ko afite umwishingizi wemeye kumwishingira, hanashyirwamo umwirondoro we.

Bishop Gafaranga yavuze ko nubwo hari ibibazo byabayeho bishingiye ku madeni bari bafite ariko nk’umuryango bari bamaze kubiha umurongo n’uburyo bwo ku bikemura.Ku wa 7 Gicurasi 2025 ni bwo byamenyekanye ko Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga.

Bishop Gafaranga wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze kujya akora ku miyoboro ya YouTube, yongeye kuvugwa mu itangazamakuru mu 2023 ubwo yakoraga ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava kugeza ubu banafitanye umwana umwe, Nyuma yo kwiregura ku mpande zombi Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rukaba rugiye kwiherera no gusesengura imyiregurire yabo hakazatangazwa imyanzuro yarwo kuri icyo cyemezo.