Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birirwaga barya ifi n’ inkoko, none ubu bagiye kujya babyumva mu matangazo, abatwara ibinyabiziga, hari amakuru bagomba kumenya yihutirwa!

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 .08.2023, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kuzamura igiciro cya lisansi kuva ku mafaranga 1,517Frw kugera ku 1,639Frw guhera ku wa Gatanu tariki 4 Kanama 2023, kuva saa moya za mu gitondo, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko iki cyemezo cyaganiriweho n’inzego bireba, Guverinoma igafata umwanzuro wo kutazamura igiciro cya mazutu muri aya mezi abiri ari imbere, kuko cyo cyagumye ku mafaranga 1,492Frw.

Dr Nsabimana yagize ati “Igiciro cya ’essence’(lisansi) kiraza kwiyongeraho amafaranga 122 kuri litiro. Leta yafashe ingamba y’uko igiciro cya mazutu kitagomba guhinduka kuko imodoka zitwara abantu, izikorera ibiribwa n’ibikoresho byo mu bwubatsi zose zikoresha mazutu”.Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yihanangirije abantu bashoboraga kuzamura ibiciro by’ibindi bicuruzwa bitwaje ko igiciro cya mazutu cyahindutse, avuga ko nta rwitwazo bagomba gutanga.

Dr Nsabimana avuga ko kongera kuzamura igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, n’ubwo mazutu yo ibaye isonewe, biterwa n’uko ibihugu icukurwamo byagabanyije ingano y’iyo bitanga, kandi birimo n’u Burusiya bwo bwafatiwe ibihano.

Indi mpamvu ngo iraterwa n’uko inzira z’ibikomoka kuri peteroli byaturukaga mu Burusiya bikanyura mu Bushinwa no mu Buhinde biza muri Afurika zitakiri nyabagendwa cyane, bitewe n’ibihugu byafatiye ibihano u Burusiya.Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko izi mpamvu zo kubura kw’ibikomoka kuri peteroli hamwe n’ubwikorezi bwabyo bugoranye, ari ikintu Leta irimo gukurikiranira hafi kugira ngo bitagira ubukana bukomeye ku bucuruzi n’imibereho y’abaturage muri rusange.Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kujya isuzuma imiterere y’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli buri mezi abiri, aho ibyagenderwagaho kugeza ubu byashyizweho mu kwezi kwa Gatandatu (Kamena) k’uyu mwaka.

Related posts