Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

 

 

Urwego rw’ Igihugu rw’ Ubugenzacyaha, RIB, biravugwa ko rwataye muri yombi ,Kwizera Emelyne ,umaze iminsi arikoroza ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ amashusho y’ urukozasoni bivugwa ko ari aye.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi n’ abagenzi batatu, aho kuri ubu bivugwa ko bafungiye Kicukiro.

Biravugwa ko batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025.

Amakuru aravuga ko intandaro yo gutabwa muri yombi kwabo byaturutse ku mashusho y’ urukozasoni amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga,Aho uwo bivugwa ko ari Emelyne yagaragaye yisambanya akoresheje icupa ry’ inzoga.

Aba bakobwa batawe muri yombi nyuma y’ uko kuri iki Cyumweru , Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye urubyiruko rwirirwa rwiyambika imyambaro ibambika ubusa bakajya mu muhanda no ku mbuga nkoranyambaga.

Umukuru w’Igihugu yatangaje ibi kuri iki Cyumweru mu masengesho ngarukamwaka yo gushima Imana no gusengera igihugu, yabaye ku nshuro ya 30, akabera muri Kigali Serena Hotel.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imico yo kwiyambika ubusa mu ruhame, amakimbirane mu miryango, ubusinzi no gukoresha ibiyobyebwenge,bituruka ku burere bukeya abana baba barakuranye mu miryango,ndetse n’ ubuyobozi bukaba buba bwararangaye ku gufuta ingamba ku bibazo hakiri kare.

Perezida Kagame avuga ko iki babaje ari ukubona umwana muto yiyambika ubusa ku gasozi,kuko burya ngo no mu mutwe we haba yambaye ubusa,ibyo bikaba ntaho byageza ubikora cyangwa abo abikora barebera bakabifata nk’ ibisanzwe.

 

Related posts