Amakuru arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko uwari Umuyobozi w’ umutwe wa Twirwaneho Colonel Rukunda Michel’ Makanika’ yaba yishwe nk’ uko birimo kwivugwa n’ abatuye mu ntara ya Kivu y’ Amajyepfo.
Ibitangazamakuru birimo Ijwi rya Amerika, byemeje iyi nkuru y’ Urupfu rw’ uyu musirikare kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025. Bivugwa ko Colonel Makanika yiciwe mu gitero cya drones Ihuriro ry’ Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, zagabye ahitwa Gakangara ho muri Teritwari ,aho we n’ abandi bagenzi be babarirwa muri batanu bari bari . Ngo abari kumwe n’ uriya musirikare na bo baba biciwe muri kiriya gitero nk’ uko amakuru akomeza abivuga.
Mu mwaka 2020 nibwo Makanika wari ofisiye Mukura mu Ngabo za Leta ya Congo FARDC yahisemo kwitandukanya nazo ajya gushinga umutwe wa Twirwaneho.
Uyu mutwe yashinze mu rwego rwo kurwanirira bene wabo bo mu bwoko bw’ Abanyamulenge bari bamaze igihe bicwa n’ Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’ indi mutwe yitwaje intwaro irimo Mai-Mai ikorere muri Kivu y’ Amajyepfo.