Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Biratinda ariko bikaza nibwo buzima tubamo! Dore abahanzi nyarwanda bababajwe ubwo babwirwaga amagambo abaca intege none ubu barimo baratigisa ifaranga.

Muri rusange mu buzima bwa muntu ahura n’ingorane zitandukanye cyane cyane mubyo akora gusa reka uyu munsi tuvuge ku bahanzi Nyarwanda baciwe intege bakabwirwa ko ntaho bazagera mu muziki ariko bagakabya inzozi zabo.Muri rusange abahanzi bagiye bacibwa intege ko batazagera kure mu muziki ni benshi cyane hano mu Rwanda gusa uyu munsi twaguteguriye urutonde rw’abahanzi Nyarwanda bagera kuri batanu:

  1. Bruce Melodie

Bruce Melodie avuga ko agitangira umuziki ngo hari umunyamakuru wamuciye intege amubaza niba uburanga bwe butazagira ingaruka ku muziki ngo kuko isura ye itari kuzacuruza, Bruce avuga ko ngo byamubabaje cyane ariko bituma ashyiramo imbaraga kugirango agere ku nzozi ze.

  1. Butera Knwoless

Knowless yatangaje ko agitangira umuziki yaciwe intege cyane abwirwa ko atazi kuririmba ndetse ngo akanabwirwa ko aryamana n’abatunganya umuziki kugirango abashe kuririmba ndetse ngo ibi byari gutuma areka umuziki ngo ahubwo nuko yari azi icyo ashaka.

  1. Nyakwigendera Yvan Buravan

Uyu muhanzi uherutse kwitaba Imana akababaza benshi mu bakunzi be yigeze gutangaza ko hari igihe yari kumenyekanisha indirimbo ye yise Urwo ngukunda ndetse ngo atira n’imodoka kugirango abe agaragara neza gusa ngo umunyamakuru wamwakiriye yavuze ko atakwakira abahanzi 2 icyarimwe maze yakira Uncle Austin wenyine Buravan bamusiga hanze ndetse ngo ibi byamuciye intege cyane.

  1. Social Mula

Social Mula nubwo yasohoye indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe harimo Abanyakigali, Ku ndunduro n’izindi gusa ngo yabwiwe amagambo yuzuyemo kumuca intege ubwo yabazwaga n’umunyamakuru ngo impamvu akura nk’isabune ndetse ngo ibyo byaramubabaje cyane.

  1. Bwiza

Bwiza avuga ko hari umunsi yari gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye maze igihe cyo gukora amashusho y’indirimbo uwo muhanzi abivamo amubwira ko batakorana kuko ari umwana.Umuhanzikazi Bwiza yabonye izuba mu mwaka wa 1999 aho yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse ni imfura mu muryango w’abana bane ndetse ubu ari mu bahanzi bahagaze neza kandi bakiri bato.

Related posts