Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biratangaje! Harimo gushakishwa uburyo Imbeba za kwicwa nyuma yo kurya ibiro 200 by’ urumogi rwari rwafashwe na Polisi. Dore uko byagenze

Mu gihugu cy’ Ubuhinde haravugwa inkuru itangaje aho bivugwa ko imbeba zirimo gushinjwa kwihererana ibiro bisaga hafi 200 by’ urumogi rwafashwe na Polisi y’ icyo gihugu none zararuriye hafi ya rwose.

Dore ibibazo ugomba kubanza kwibaza bwa mbere niba ugiye gufata umwanzuro wo gutandukana n’ uwo mukundana. Soma biragufasha.

Muri ibyo biro 200 by’ urumogi byari byafashwe , na Polisi ubu hasigaye bitanu byonyine aho 195 ngo byose byariwe n’ izo mbeba.

Iri sanganya ngo ntabwo ari ubwa mbere ribaye imbeba zirya urumogi kuko mu Karere ka Mathura ko mu Buhinde naho higeze gufatirwa urumogi rungana n’ ibiro 700, biza kuvugwa ko kimwe cya kabiri cyarwo cyariwe n’ imbeba nk’ uko BBC dukesha ino nkuru yabitangaje.

Amakuru akomeza avuga ko uru rumogi rwari rwabitswe kuri sitasiyo ya Polisi nk’ ibizibiti byagombaga kwifashishwa mu bushinjacyaha, none ubu ibiro 195 muri 200 byangijwe n’ imbeba.

Ngo mu 2017 ibi nabyo byarabaye aho nanone imbeba zigabije amalitiro y’ inzoga z’ inkorano ngo zirayanywa zirayakamya ndetse n’ inoti zisaga 1, 200, 000 z’ Amarupee zisanga zarashwanyaguritse bikekwa ko zariwe n’ izi mbeba.

Related posts