Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Birashyushye:Tour du Rwanda irakomereza Kigali-Gisagara mu gace ka kabiri.

Uyu munsi kuwa 1 tariki ya 20 Gashyantare, 2023 nibwo umukio w’isiganwa ry’amagare uzwi nka Tour du Rwanda uraza kuba ukomereza mu karere ka Gisagara ubwo abakinnyi bahaguruka muri zone ya Kigari ku isaha ya saa mbiri n’igice zuzuye.

Umwongereza Ethan Vernon ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step yo mu Bubiligi ni we wegukanye agace ka mbere k’irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda, ryatangiye kuri iki cyumweru.

Mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda, abasiganwa 93 bari mu makipe 20 arimo ayaturutse muri Afurika n’ayandi yo ku mugabane w’Uburayi, bahagurutse i Kigali berekeza i Rwamagana mu burasirazuba bw’u Rwanda, intera ingana na kilometero 115,6.

Vernon, usanzwe asiganwa mu marushanwa akomeye ku mugabane w’Uburayi, yakoresheje amasaha 2, iminota 45 n’amasegonda 52, muri urwo rugendo rwo kuva i Kigali kugera i Rwamagana. Mu mujyi wa Rwamagana bahazengurutse inshuro 5.

Gutsinda kwa Vernon, w’imyaka 22, bivuze ko ari we wahise wambara umwambaro w’umuhondo.

Mu makipe akomeye ashobora kwegukana iri rushanwa harimo TotalEnergies yo mu Bufaransa, Green Project yo mu Butaliyani, Eritrea ndetse na Israel–Premier Tech ikinamo Chris Froome wabiciye bigacika mu kunyonga igare.

Iri rushanwa kandi ririmo abakinnyi babiri bigeze gutwara Tour du Rwanda ikiri ku rwego rwa 2.2, ari bo Umunyarwanda Jean Bosco Nsengimana, waryegukanye mu 2015, n’Umunya-Eritrea Daniel Teklehaimanot waryegukanye mu 2010.

Tour du Rwanda imara icyumweru, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda, Aho ku munsi w’ejo kuwa 2 bazahagurukira Huye berekeza Musanze.

Related posts