Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Biragana hehe? Abanya_ Kenya bahaye Perezida William Ruto amasaha 48 akabayeguye ku mwanya wa Perezida

Abanya-Kenya biganjemo abari mu myigaragambyo basabye Perezida William Ruto kwegura, nyuma y’amasaha make yemeye gucubya imvururu zimaze icyumweru mu gihugu.

Reba hano video nziza twaguteguriye?

Abigaragambya kuri ubu baravuga ko batagifata Ruto nka Perezida wabo.

Itangazo ryasohowe n’ababahagarariye rivuga ko “Twebwe abaturage ba Repubulika ya Kenya, dutangaje ko tutagifata William Ruto nka Perezida wa Kenya. Turamuhamagarira guhita yegura hanyuma ibiro bye akabishyikiriza abaturage ba Kenya. Igihe cye ku butegetsi cyaranzwe n’ubuswa, imicungire mibi ndetse no kunanirwa gukemura ikibazo cyerekeye iby’ibanze igihugu cyacu bikeneye”.Bunzemo bati: “Turabona nta bushobozi bwo kuyobora afite, bityo turamusaba guhita yegura. Ubutegetsi bwa Perezida Ruto bwaranzwe n’amahano menshi, imiyoborere idatanga umusaruro ndetse no kwirengagiza amahame y’imiyoborere. Ku butegetsi bwe Kenya yagize ihungabana ry’ubukungu, ruswa iriyongera ndetse bunatakarizwa icyizere n’abaturage”.

Abanya-Kenya kandi bavuga ko ibi bibazo byagize ingaruka mbi ku mibereho yabo, ndetse binahungabanya cyane umusingi wa demukarasi yabo.

Perezida William Ruto yasabwe kwegura nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri Kenya habaye imyigaragambyo ikomeye.

Abigaragambya bateye ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko bwa mbere mu mateka ya Kenya, batwika igice cyayo ndetse banasenyaguza ahasanzwe hakorera Sena.

Imyigaragambyo kandi yanabereye no mu mihanda itandukanye yo muri Kenya. Ni imyigaragambyo yiciwemo abantu 13.

Abigaragambya bamaganaga umushinga w’itegeko rigamije kongera imisoro waherukaga kwemezwa n’abadepite bo mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Ni umushinga bagaragazaga ko uzatuma ikiguzi cy’imibereho cyiyongera, bityo bakawugaragaza nk’umutwaro kuri Bo aho kuba igisubizo.

Ku wa Gatatu tariki ya 26 Kamena Perezida Ruto yatangaje ko atagisinye kuri uyu mushinga w’itegeko, anasaba ko uvanwa mu nteko ishinga amategeko.

Ni Ruto watangaje ko Guverinoma ya Kenya iteganya kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye mu gihugu, mu rwego rwo gushaka ubundi buryo ibibazo birimo imyenda iki gihugu gifite byakemuka.

Ni Ruto waniyemeje kugirana ibiganiro n’abiganjemo urubyiruko bakomeje kwigaragambya kugira ngo amenye icyo bifuza.

Abanya-Kenya ku rundi ruhande ntibakozwa ibyo yatangaje ku wa Gatatu, kuko bo bavuga ko bakeneye “umuyobozi wubahiriza amahame yo gukorera mu mucyo, kubazwa inshingano kandi ushyira imbere imiyoborere myiza”.

Bunzemo ko badashobora gukomeza kwihanganira ubutegetsi bwananiwe ibi byose ahubwo bugakoresha nabi ububasha ababuyoboye bahawe.

Abigaragambya kuri ubu bashyigikiwe n’abarimo Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Kiliziya Gatolika, abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’imiryango itandukanye; bahaye Perezida William Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze kwegura.Bati: “Duhaye William Ruto amasaha 48 yo kuba yamaze gusohora itangazo ry’ubwegure ndetse agasohoka mu biro bye. Iki gihe ni ingenzi cyane mu gutuma habaho ihererekanya ry’ubutegetsi riciye mu mahoro, ndetse no gutuma igihugu cyacu gitangira kuvurwa ndetse kigakomeza urugendo gifite ubutegetsi bushya bufite umuhate wo gukorera abanya-Kenya bose “.

Abigaragambya kandi basabye inzego zose kotsa igitutu Perezida Ruto kugeza yeguye.

Ni Ruto ku wa Gatatu wategetse Igisirikare kujya gufasha Polisi guhosha imyigaragambyo, gusa itegeko rye ryarwanyijwe n’urukiko ndetse n’inzego za sosiyete sivile.

Related posts