Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Birababaye abaturage bo mu Karere ka Nyanza barimo kurira ayo kwarika, ubuke bw’ imbangukiragutabara busaranganywa ibitaro 17 bishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu.

 

 

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bagaragaje ko babangamiwe n’ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije zibavana ku bigo nderabuzima byo muri aka karere zibajyana ku bitaro bikuru, ku buryo ngo zitinda ku bageraho, ibishobora kubagiraho ingaruka zirimo n’urupfu.

Inkuru mu mashusho

Ubusanzwe Ibitaro bya Nyanza byakira abarwayi bagera ku 4000 baba bavuye mu bigo nderabuzima 17. Kuri ubu ngo mu mbangukiragutabara eshanu zihari eshatu nizo zikorera kuri ibi bitaro mu gihe eshanu zisigaye ari zo zisaranganywa muri ibyo bigo nderabuzima bisigaye.Abakenera serivisi z’ubuzima kuri ibyo bitaro bagaragaza ubwo buke bwazo nka bimwe mu bituma babona serivisi zitabanogeye, bagasaba ko icyo kibazo cyakwitabwaho mu kurengera amagara yabo n’ababo.

Mushimiyimana Sofie wagejejwe kuri ibyo bitaro ku wa 07 Nyakanga 2023 yabwiye RBA ko yazanywe n’imbangukiragutabara aturutse ku Kigo nderabuzima cya Nyamure mu Murenge wa Muyira.

Uyu mubyeyi wari ugiye kubyara agaragaza ko yagejejwe ku Bitaro by’Akarere bya Nyanza umwana yamaze kwicara mu nda ndetse ngo amazi yamaze kumushiramo kubera ko imbangukiragutabara yari yatinze kumugeraho.Ati “Naraje tuhageze babanza kuturingana isuha irameneka. Bahamagaye imbangukiragutabara, bavuga ko hari abandi barwayi yagiye kureba, aho iziye rero niho yahise inzana ngera ku bitaro umwana yicaye.”

Ni igitekerezo ahuza n’abandi baturage bo muri aka karere, bavuga ko kubona izi mbangukiragutabara bijyanye n’ubuke bwazo ari ikibazo, aho umurwayi umwe ashobora kuyikenera agasanga yagiye bikaba byanamuviramo urupfu nk’uko Ndagijimana Esdras abishimangira.Ati “Umuntu ayikenera ari nko mu Bitaro bya Nyagisozi bagira ngo barayihamagaye bagasanga yagiye ku Mayaga. Iyo ivuyeyo isanga nk’umuntu bari kujyana nk’i Butare yahaburiye ubuzima.”

Mukabadege Rachel uvuga ko bakeneye iyi mbangukiragutabara bagaheba ku buryo ngo bavuye ku kigo nderabuzima cyabo bakagera ku bitaro saa cyenda z’igicuku bijyanye n’uko na none yari yatinze kubageraho.Iyo ugeze ku Bitaro bya Nyanza uhasanga zimwe mu mbangukiragutabara zidakora zirimo n’izishaje.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Nkundibiza Samuel yavuze ko izo mbangukiragutabara icyenda ziri ku bitaro zidakora zatejwe cyamunara ndetse ko bategereje abaziguze kuzitwara.Ati “Iyo ikinyabiziga cya leta gishaje gitegerezwa gutezwa cyamunara. Ziriya ziri ku bitaro rero zagurishijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyo wazishyize muri sisiteme [abazishaka] bakagenda batanga ibiciro, uwabikoze uramuhamagara. Hari n’ubwo akubwira ko atakiyitwaye bikaba ngombwa ko dufata ukurikiyeho. Ibyo nibyo turimo.”Uyu muyobozi avuga ko ubuke bw’imbangukiragutabara zikoreshwa ku bigo nderabuzima byinshi ari yo mpamvu nyamukuru ituma abarwayi badahabwa serivisi nk’uko bikwiriye.

Muri Gicurasi 2021 ubwo yasuraga ibyo bitaro muri gahunda yo kureba uko serivise zihatangirwa zifashe no kureba ahakiri ibibazo, uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw’Ibanze, Dr Mpunga Tharcisse yeretswe ikibazo cy’ubuke bw’ibikoresho n’abakozi mu bitaro bya Nyanza, yizeza kubikemura.

Ivomo: Igihe

Related posts