Abantu benshi bo mu gihugu cya Uganda bari mu gahinda gakomeye nyuma y’ uko
Umunyeshuri witwa Apolot Maureen Gloria wari mu mwaka wa nyuma mu bijyanye n’ubuhinzi muri Kabale University yitabye Imana habura iminsi mike ngo yambare ikanzu ndende mu birori by’itangwa ry’impamyabumenyi byari biteganyijwe ku wa 31 Ukwakira 2025.
Uyu munyeshuri w’imyaka 30 wari ugeze ku ndunduro y’amashuri ye, wagombaga kurangiza amasomo ye ku itariki ya 31 Ukwakira 2025 mu Ishami ry’Ubuhinzi yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025, nyuma y’uko uburwayi bw’igituntu yari arwaye bumukomereje, nk’uko bitangazwa n’umuvandimwe we Mercy Acheng.
Apolot yari amaze amezi arenga abiri arwariye mu bitaro bya Mbale Regional Referral Hospital, aho yagiye kwivuriza kuva muri Kanama 2025.Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Kabahinda Shanitah, umuyobozi w’itsinda ry’abanyeshuri bo mu ishami barimo, wavuze ko yabimenyeshejwe n’umuvandimwe wa nyakwigendera saa kumi n’ebyiri na mirongo itatu za mu gitondo (6:30am) ku wa Gatatu, tariki 15 Ukwakira.
Kabahinda yagaragaje Apolot nk’umunyeshuri w’intangarugero, wicishaga bugufi, wiyubashye kandi wifitemo umuhate n’icyerekezo.Yagize ati: “Apolot yari intangarugero mu myigire ye, afite icyerekezo gihanitse kandi ahora yihangana. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku ishuri ryacu n’itsinda ryacu.”
Apolot yavukiye mu mudugudu wa Damasiko, Paruwasi ya Damasiko, mu karere ka Gweri, mu Ntara ya Soroti. Yari imfura mu muryango we, aho yavukanaga n’abarimo Wilbert Ikilai na Sarah Apiny.
Yari yiteguye guhabwa impamyabumenyi mu gihe cy’ibyumweru bibiri, mbere y’uko urupfu rumutwara atarabona izuba ryo kuri uwo munsi w’amateka yari yaraharaniye imyaka itatu yose.Kabale University ibinyujije ku rubuga rwa X , yatangaje amagambo y’akababaro, igaragaza ko yabuze umunyeshuri w’intangarugero:
Aho yanditse iti :“Twunamiye ubuzima bwa Apolot Maureen Gloria, umunyeshuri w’indashyikirwa wagaragazaga ubwitange n’ishyaka mu masomo. Urupfu rwe rutunguranye ruteye intimba mu muryango wa Kabale University.”
Ubu ni urupfu rwa kane rubaye mu gihe kitarenze imyaka ibiri muri Kabale University, ibi bikomeje gutera impungenge n’agahinda ku banyeshuri n’abarezi. Muri Nyakanga 2025, Victor Mugarura, umunyeshuri w’imyaka 22 wigaga mu mwaka wa mbere, yiyahuye kubera ibibazo by’amafaranga y’ishuri.Muri 2024, abandi banyeshuri batatu barimo Methodius Niwamanya, Osbert Natuhwera, na Byaruhanga Merekezedeki bapfiriye mu mpanuka y’imodoka kandi bari bageze ku musozo w’amashuri yabo.Amasengesho n’umuhango wo kumusezeraho ku nshuro ya nyuma uteganyijwe kubera i Soroti, ku cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, mu rugo iwabo.
KGLNEWS.COM