Birababaje umugore bamusanganye imirambo ine y’ abana be yagiye yica batamaze igihe ikinini ku isi! Nguko uko yagendaga abicamo

Abantu batunguwe n’ Umugore w’imyaka 39 yasanganywe imirambo ine y’abana be yagiye yica batamaze igihe kinini ku isi harimo n’uwo yabyaye akamuzingira mu gitambaro, agafata umutwe we akawucengeza mu mwobo w’umusarane , kugeza ubwo ahagaritse guhumeka.

Muri Leta ya Pennsylvania, umugore witwa Jessica Mauthe w’imyaka 39 yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gusangirwa n’imirambo y’abana bane bapfuye, bashyizwe mu bikapu bitandukanye mu nzu ye.Ibi byabaye nyuma y’uko nyir’inzu atangiye kuyisukura nyuma yo kumwirukana kubera kutishyura, maze akumva impumuro mbi ivuye mu gisenge cy’inzu. Ni bwo yahise ahamagara polisi, itangira gusaka iyi nzu yose ari nabwo baje kugwa ku makuru yuje agahinda kandi ateye ubwoba.

Polisi yahageze isanga hari umurambo w’umwana umwe mu gikapu kiri mu nzu, nyuma ikomeza isaka, isanga abandi bana babiri mu isashi yari iri mu cyumba cyiri mu gisenge cy’iyi nzu, ndetse nyuma haza no kubonwa n’undi wa kane. Imibiri y’aba bana bose yasanzwe irimo igenda yangirika mu buryo bukomeye.Jessica yemeye ko ari we babyaye, asobanura ko yabyaye umwe muri aba bana ari wenyine, ahita yikanga ,atakaza ubwenge mu gihe igihe atari azi neza niba umwana yavutse ari muzima cyangwa yapfuye.

Undi mwana yemeye ko yamubyaye amuzingira mu gitambaro agafata umutwe we akawucengeza mu mwobo w’umusarane , kugeza ubwo ahagaritse guhumeka.Ibi bikorwa by’ubuhemu bikomeye byatumye ashinjwa ibyaha bikomeye birimo ubwicanyi, kwica biturutse ku burangare, guhisha urupfu rw’abana bane no gufata nabi imibiri yabo.

Uyu mugore ubu afungiwe muri gereza ya Armstrong County, akaba yarangiwe kurekurwa by’agateganyo. Biravugwa ko afite abandi bana babiri b’abahungu bariho, bafite imyaka 6 na 8, mu gihe umugabo we bivugwa ko nawe yaba afunze.Ibi bibaye mu gihe hari ikindi kibazo cyabaye mu minsi yashize muri Leta ya Kentucky aho umukobwa w’imyaka 21, wari usanzwe ari umubyinnyi w’itsinda rya kaminuza, nawe yafashwe nyuma yo gusangawa umurambo w’umwana yashyize mu gikapu mu nzu ye.

Uyu mukobwa witwa Laken Snelling yemeye ko yabyaye uwo mwana, ariko ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo ntabwo byemeje neza niba umwana yaravutse ari muzima cyangwa yarapfuye akivuka.Nawe ubu arashinjwa icyaha cyo gukoresha nabi umurambo, guhisha iby’ivuka ry’iki kibondo no guhisha ibimenyetso by’urupfu rwe.