Birababaje! Uko umugabo w’ umunyarwanda uba mu Bufaransa yishe umugore qe amuteye icyuma mu ijosi

 

Mu Mujyi wa Saint _ Priest mu Ntara ya Rhône , mu Bufaransa, harimo kuvugwa urupfu rwababaje benshi rwabaye ku 26 Ukwakira 2025 ,Aho umugabo w’ Umunyarwanda w’ imyaka 39 yihs eumugore we w’ imyaka 35 amuteye icyuma mu ijosi ahita abura ubuzima ibikomeje kubabaza benshi bumvise iyi nkuru yakababaro.

Nk’ uko ikinyamakuru Parisien gikorera muri iki Gihugu kibivuga ngo , ubwo icyaha cyabaga, abana batatu b’uyu muryango bari baryamye, abo bana bafite imyaka 6, 9, na 12.Abapolisi bageze ahabereye icyaha basanze umugore yamaze gupfa. Abana bahise bashyikirizwa umwe mu bo mu muryango kugira ngo bitabweho.

Nyuma yo gukora ayo mahano, uwo mugabo yahise ajya kwa mubyara w’umugore we mu mujyi wa Meyzieu, amubwira ko amaze kwica umugore we. Yahise atabwa muri yombi na polisi.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko nyakwigendera yari yarigeze gutanga ibirego bibiri kuri polisi: bwa mbere muri 2014 kubera gutotezwa no guterwa ubwoba, irindi ni muri 2019 kubera ihohoterwa ryo mu rugo.Uru rupfu rwongeye kongera impungenge mu Bufaransa ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore. Umuryango “Nous Toutes”, ukurikirana ibyerekeye ubwicanyi bukorerwa abagore, uvuga ko kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2025, abagore 131 bamaze kwicwa n’abagabo babo cyangwa abahoze ari abagabo babo, bivuze umugore umwe upfa buri minsi ibiri.

 

Imibare yatangajwe n’Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bufaransa igaragaza ko mu mwaka wa 2023, habayeho ubwicanyi 96 bwo mu ngo, kandi abagera kuri 82% by’ababishe bari abagabo.Mu mwaka wa 2024, abantu barenga 272,000 batangaje ko bahohotewe n’abo babana, umubare wiyongereye cyane ugereranyije n’imyaka yashize, mu gihe inzego z’ubutabera zikomeje gushishikariza abagore gutanga amakuru hakiri kare no gushaka ubufasha.

Iperereza ku rupfu rw’uyu mugore w’Umunyarwandakazi riracyakomeje, mu gihe umugabo we akomeje gufungwa by’agateganyo.